Kayonza: Abanyamadini barasabwa kwirinda akajagari kagaragara mu kubaka insengero

Abanyamadini bo mu karere ka Kayonza barasabwa kubaka insengero nziza kandi zigezweho, bakajyana gahunda y’akarere yo gusukura umujyi wa Kayonza, nk’uko nitangazwa n’umuyobozi w’aka karere, John Mugabo.

Mugabo avuga ko insengero ziba zitujuje ibyangombwa haba ku myubakire ya zo no ku isuku ya zo zidakwiye guhabwa umwanya muri aka karere. Atanga urugero rw’umurenge wa Kabarondo, ahagaragara insengero nk’izo.

Ati: “Biragayitse kubona urusengero rw’ibyondo ku muhanda, noneho wanareba ugasanga rwubatse nko kuri metero eshanu uvuye mu muhanda”.

Yongeraho ko abayobozi b’inzego z’ibanze bakwiye kugira uruhare runini mu gukumira abo banyamadini bubaka insengero zitajyanye n’igihe. Anasaba ko n’igihe bubatse insengero nziza ku mihanda bakurikiza amabwiriza ya Minisiteri y’Ibikorwa remezo.

John Mugabo, Umuyobozi w'akarere ka Kayonza.
John Mugabo, Umuyobozi w’akarere ka Kayonza.

Ayo mabwiriza avuga ko umuntu yubaka kuri metero 22, uhereye ku murongo wo hagati mu muhanda. Gusa n’ubwo hari izinengwa ntiyabuze kugira izo ashima zirimo iz’Abahamya ba Yehova, avuga ko n’ubwo ziba ari ntoya ariko ziba zigira isuku.

Mu bice bimwe by’igihugu by’umwihariko mu mujyi wa Kigali, hari aho amadini akodesha ibyumba bisanzwe bikorerwamo inama, akahakoranyiriza abayoboke bayo bagasenga.

Mugabo avuga ko aho kugira ngo abanyamadini na bo bubake insengero mu kajagari bajya bakodesha ibyumba by’ibyo bakabisengeramo.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abahamya ba yehova bubaha Imana Y’ukuri Yehova basenga .ni nayo mpamvu basengera ahantu hafite isuku.

MARIE yanditse ku itariki ya: 4-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka