Kayonza: Abahinze urusenda bakaruburira isoko bigishijwe uburyo bwo kurukoramo umuti wica udukoko

Umushinga USAID-Higa Ubeho ukorera mu karere ka Kayonza wigishije abaturage uburyo bakora umuti wica udukoko twibasira ibihingwa bifashishije urusenda.

Abigishijwe iryo koranabuhanga ni abaturage bo muri ako karere bari bahinze urusenda babishishikarijwe n’umushoramari bavuga ko yitwa Mwiza Erneste ariko rumaze kwera baramubura.

Umwe mu bahinze urwo rusenda witwa Rurangirwa John avuga ko nyuma yo kubura uwo mushoramari wari warubahingishije urwo rusenda rwari rwatangiye kubapfira ubusa kuko bari bahinze rwinshi, gusa ngo umushinga ngo umushinga USAID-Higa Ubeho watangiye kubigisha uburyo barukoramo umuti wica udukoko.

Urusenda rwari rugiye gupfa ubusa ubu ruri gukorwamo umuti wica udukoko twibasira ibihingwa.
Urusenda rwari rugiye gupfa ubusa ubu ruri gukorwamo umuti wica udukoko twibasira ibihingwa.

Ibyo ngo bibaha icyizere cyo kugabanya ku gihombo bari guhura na cyo kubera uwo mushoramari wababeshye.

Iyo bakora uwo muti ngo bafata urusenda ruvanze na tungurusumu bakarusekura bakarushyira mu mazi, bagakatiramo ibindi byatsi bitatu (inyabarasanya, nyiramunukanabi n’igikakarubamba) bakabitekana mu gihe cy’iminota 15.

Nyuma y’iyo minota ngo barabitereka bigahora bakabiyungurura, nyuma bagafata isabune bagakatamo uduce duto twuzuye ikibiriti bakayivangana n’amazi bamaze kuyungurura, umuti ukaba urabonetse ku buryo bashobora kuwutera nyuma y’umunsi umwe.

Rurangirwa wari warahinze urusenda kuri hegitari avuga ko umushinga wabigishije gukora umuti wica udukoko mu rusenda uzatuma badahomba nkuko byari kugenda urusenda rwabapfiriye ubusa.
Rurangirwa wari warahinze urusenda kuri hegitari avuga ko umushinga wabigishije gukora umuti wica udukoko mu rusenda uzatuma badahomba nkuko byari kugenda urusenda rwabapfiriye ubusa.

Abo baturage bari bahinze urusenda banigishijwe guhinga imboga za kijyambere, ku buryo uwo muti bakora muri urwo rusenda bahita bawutera izo mboga bahinze kugira ngo udukoko tutazangiza, kandi ngo iyo hagize n’abandi baturage bawukeneye ngo barawubona ku buryo bworoshye.

Uretse kuba bakora umuti wica udukoko muri urwo rusenda rwari rutangiye kubapfira ubusa, bamwe ngo baranarutunganya bagakoramo urusenda rw’amavuta abantu bashobora kurya mu biryo kandi na rwo ngo ruba rwiza; nk’uko Rurangirwa abivuga.

Umuti ukorwa mu rusenda uterwa izi mboga ngo udukoko tutazangiza.
Umuti ukorwa mu rusenda uterwa izi mboga ngo udukoko tutazangiza.

Umushinga USAID-Higa Ubeho wigishije abo baturage gukora umuti wica udukoko bifashishije urusenda uterwa inkunga na Global Communities hamwe na Catholic Relief Services, ugashyirwa mu bikorwa n’umuryango w’Abadamu b’abakirisitukazi (Young Women Christians Association).

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka