Kayonza: Abagore ngo bakwiye gufata iyambere mu guhangana n’ikibazo cy’umwanda
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Odda Gasinzigwa, avuga ko nubwo ikibazo cy’umwanda kireba buri wese, abagore bakwiye kukigira icyabo ku buryo bw’umwihariko, kuko ngo gisubiza inyuma agaciro bahawe na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ubwo aheruka mu Karere ka Kayonza ku wa 25 Gicurasi 2015 Minisitiri Gasinzigwa yabwiye ihuriro ry’abagore bo muri ako karere ko bakwiye kuvana mu nzira ikibazo cy’umwanda kuko ngo kitabahesha agaciro na gato.

Yagize ati “Ntabwo biduhesha agaciro na gato pe. Wa muyobozi wacu duhora tuvuga ngo turamukunda tuzamukunda muri uriya mwanda? Iyo urebye umwanda abana bafite ku muhanda wumva ushatse kwihisha.”
Yongeraho ko hari ababyeyi bamwe bababazwa no kumva ko ikibazo cy’umwanda kigaruka kenshi mu biganiro bagahitamo gufata iya mbere mu guhangana na cyo, akavuga ko abagore bose bakwiye kugenda muri uwo murongo.
Abisobanurira ihuriro ry’abagore b’i Kayonza yavuze ko hari itorero yasuye rya ba mutima w’urugo, baganirijwe ku kibazo cy’umwanda, umugore umwe ararira avuga ko atumva uburyo abagore bananirwa guhashya burundu ikibazo cy’umwanda.

Ati “Umugore umwe yarahagurutse ararira imbere ya Afande (umurikare mukuru watangaga ikiganiro) avuga ati ’sinumva uburyo mushobora kuba mwarabohoje iki gihugu mukaduha umutekano abana bacu bakaba baryama bagasinzira uyu munsi tukananirwa isuku’. Byamukoze ku mutima yizeza afande ko bagiye gukemura icyo kibazo.”
Umwanda ukunze kugaragarira ahanini mu ngo za bamwe mu baturage ndetse no kuri bamwe mu bana bigaragara ko isuku ya bo ititabwaho.
Ibyo akenshi ngo bigakurura ikibazo cy’amavunja kuri bamwe mu bo umwanda ugaragaraho nk’uko byagiye bigaragara hirya no hino mu gihugu.

Nubwo adahakana ko ikibazo cy’umwanda kigaragara hirya no hino mu Karere ka Kayonza, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore muri ako karere, Dusabe Gloriose, avuga ko hari intambwe abagore bamaze gutera mu guhangana n’umwanda.
Ati “Ntabyera ngo de! Sinavuga ngo umwanda wararangiye ariko abagore twarabigishije abari bafite amavunja barahanduwe, amazu arakurungirwa, umwanda usa n’aho ugenda ushira ariko isuku ni uguhozaho.”
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|