Kayonza: Abadepite bari kumva ibibazo by’abaturage bijyanye n’ubutaka n’imiturire
Itsinda ry’intumwa za rubanda zo muri komisiyo y’ubukungu mu nteko ishinga amategeko zimaze iminsi itanu zumva ibibazo abaturage bafite ku bijyanye n’ubutaka n’imiturire mu karere ka Kayonza.
By’umwihariko baribanda ku bijyanye no kwandika ubutaka n’imiturire yo mu midugudu kugira ngo barebe akamaro n’imbogamizi bifite ku baturage.
Ibyo ngo bizatuma babona ibitekerezo batanga kuri izo ngingo igihe hazaba hagiye gutorwa cyangwa kuvugurura amategeko agenga imiturire mu midugudu n’ajyanye no kwandika ubutaka.
Mu kiganiro iryo tsinda ry’intumwa za rubanda zagiranye n’abaturage bo mu murenge wa Mukarange tariki 18/10/2012, benshi mu baturage bavuze ko kwandika ubutaka byavanyeho amatiku n’imanza abaturage bahoragamo ku bijyanye n’ubutaka. Cyakora ngo amafaranga y’ubukode aracyari menshi ku buryo abaturage benshi batayabona; nk’uko Kanimba Viateur abivuga.
Kuri iki kibazo abaturage bashubijwe ko amafaranga y’ubukode atari menshi, dore ko nk’ubutaka bwo guhingaho nyirabwo atabwishyurira amafaranga y’ubukode iyo buri mu nsi ya hegitari ebyiri.
Umuntu yishyura amafaranga y’ubukode iyo afite ubutaka buri hejuru ya hegitari ebyiri, kandi buri hegitari akayishyurira amafaranga igihumbi nk’uko izo ntumwa za rubanda zakomeje kubisobanurira abaturage.

Byinshi mu bibazo abaturage babaza abadepite byiganjemo ibibazo by’ibyangombwa by’ubutaka bya burundu abaturage batarabona, ndetse n’ibijyanye n’ingurane umuturage ahabwa igihe yimuwe ahantu hagiye gukorerwa igikorwa cy’iterambere.
Benshi mu baturage baravuga ko hari igihe amasambu yabo ashyirwamo ibikorwa bifite inyungu rusange ariko ntibahabwe ingurane.
Ku kibazo cy’imiturire, hari abavuga ko babuzwa kubaka kuko badafite ubushobozi bwo kubaka inyubako zikenewe mu gace runaka cyane cyane mu bice by’umujyi.
Cyakora abo badepite basobanuriye abaturage ko batagenzwa no guca imanza cyangwa gukemura impaka, bavuga ko bagenzwa no kumva ibitekerezo by’abaturage kugira ngo bizashingirweho mu gutora amategeko abereye Abanyarwanda bose.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|