Kayonza: ADEPR yoroje abacitse ku icumu batishoboye inishyurira mitiweri abaturage 200
Mu rwego rwo kunganira Leta muri gahunda za yo zo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, itorero rya ADEPR ryoroje inka 10 abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye bo mu karere ka Kayonza, rinishyurira abandi baturage 200 imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza.
Iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Nyamirama tariki 09/08/2014 kandi aborojwe izo nka kimwe n’abishyuriwe imisanzu ya mitiweri si abayoboke b’itorero rya ADEPR gusa kuko hari n’abo mu yandi madini nk’abagatorika n’abayisilamu; nk’uko bitangazwa na Pasiteri Kamali Silas uyobora ADEPR mu karere ka Kayonza.
Ati “Ni igikorwa dukorera abantu bose tutavanguye ngo aba ni abanye torero ryacu rya ADEPR, ahubwo n’abandi kuko harimo abayisilamu, harimo abanyagatorika n’abandi. Ntabwo tuvangura kuko turi Abanyarwanda muri rusange”.

Aborojwe izo nka kimwe n’abishyuriwe imisanzu ya mitiweri bavuga ko bishimiye ubufasha bahawe n’iryo torero bakavuga ko ari ikintu cy’ingirakamaro kuba itorero ritareba ibya roho gusa ahubwo rikareba n’iby’umubiri nk’uko Mukamugabe Jacqueline wahawe inka yabivuze.
Ati “Bampaye inka ndumva nishimye cyane ndanezerewe mu mutima wanjye sinabona uburyo mbivuga, ndumva ari ibintu bindenze. Ndumva nzayishobora kuko n’ubundi nari nsanzwe mfite ubwatsi najyaga ntera ubwatsi ku murima hanyuma nkabugurisha none kuva ngiye kubona iyanjye nka nzajya mbwahira mbuhe iyanjye nka”.

Abahawe izo nka basabwe kuzifata neza kugira ngo zizororoke maze na bo bazoroze abandi mu bihe biri imbere. Mu gihe bazifata neza ngo byaba ari nk’ishimwe bahaye umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame watangije gahunda ya Gir’inka Munyarwanda, kuko baba bagize uruhare mu kuyigeza ku ntego ya yo yo kuvana abaturage mu bukene.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ADEPR ibi yakoze ni byiza cyane ninabyo bibiliya idusaba gufasha imfubyi n’abapfakazi.
nabacu tuba tugomba kubamenya tukabitaho , tukabafasha gusana imitima yabo iba igisaritswe ni ibikomere , ariko ntitukemere ko baheranwa nagahinda kandi duhari, kandi duharanira ko ibyabayeho bitasubira NEVER AGAIN