Kayonza: 1573 bahawe telefoni zigendanwa muri Gahunda ya ‘Connect Rwanda 2.0’

Kuri uyu wa mbere tariki 16 Ukwakira, Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo yatangije ku mugaragaro gahunda ya Airtel Rwanda yiswe Connect Rwanda 2.0 igamije gufasha abanyarwanda kugera ku ikoranabuhanga no kwihuta mu iterambere.

Ni umuhango wabereye mu ntara y’uburasirazuba mu karere ka kayonza mu murenge wa Kabarondo, witabirwa n’abandi bayobozi banyuranye barimo guverineri w’intara y’uburasirazuba Emmanuel Gasana, Mayor wa Kayonza Nyemazi John Bosco hamwe na Emmanuel Hamez, umuyobozi wa Airtel Rwanda.

Muri uyu muhango kandi hanamuritswe telefoni yo mu bwoko bwa simati yahawe izina rya “AirtelImaginePhone”, aho uyikeneye yishyura ibihumbi makumyabiri by’amafaranga y’u Rwanda, ku ikubitiro abanyakayonza 1573 bakaba bahise bahabwa izi telefoni ziherekejwe na Internet ya 4G.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriwe neza !
njye ntuye mu karere ka Muhanga nanjye nkeneye telephone ,yangera ite ?
ndashaka kwishyura nuko nkayihabwa

olive yanditse ku itariki ya: 16-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka