Kayenzi : Barasabwa kwisubiraho kuko amakimbirane hagati y’abashakanye asenya umuryango

Kuri uyu wa 11 Kanama 2015, mu nama yahuje Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kayenzi, mu Karere ka Kamonyi n’ingo 21 zagaragajwe n’abaturage ko zibanye nabi, basobanuriwe uburyo amakimbirane hagati y’abashakanye asenya umuryango kuko bigira ingaruka ku bana no ku iterambere ry’urugo.

Abagabo n’abagore bahujwe baturaka mu tugari dutandatu tw’Umurenge wa Kayenzi, bagaragajwe n’abaturanyi babo kuko ibibazo byabo byahoraga bigaragara mu mugoroba w’ababyeyi uba buri kwezi, ariko bikaburirwa umuti.

Ingo zibanye nabi mu Murenge wa Kayenzi mu Karere ka Kamonyi zaganiriye n'ubuyobozi.
Ingo zibanye nabi mu Murenge wa Kayenzi mu Karere ka Kamonyi zaganiriye n’ubuyobozi.

Mbonigaba Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayenzi, atangaza ko bahisemo gutumiza izi ngo kugira ngo bazigire inama. Ati «Hari ibibazo twasanze birenze umugoroba w’ababyeyi dukurikije amakuru y’imibanire yabo twahawe, maze duhitamo kubatumiza ngo dufatanye na Polisi tubaganirize. »

Habayeho umwanya wo kumva ibibazo biri muri buri rugo, ahenshi ugasanga ibibazo bafitanye bishingiye ku kutaganira.

Hari umugabo ufite imyaka iruta iy’umugore umurega ko amusuzugura kuko ashaje ; hari uwafunguwe asanga hari imitungo umugore yagurishije na we akavuga ko amusuzugura. Hakaba hari n’abatumvikana kubera ko umugore yatashye mu rugo rurimo abana, umugabo akamurega ko atamukundira abana.

Mu bibazo bishyamiranya abashakanye, hagaragayemo n’umugore utihanganira ko umugabo yagize ikibazo cy’ubuzima, akananirwa kubahiriza inshingano z’abashakanye ; uyu na we ubuyobozi bukaba bwamusabye kuzirikana isezerano yagiranye n’umugabo we.

Ubuyobozi bwafatanyije na Polisi kuganiriza ingo zibanye nabi.
Ubuyobozi bwafatanyije na Polisi kuganiriza ingo zibanye nabi.

Inama bagirwa n’ubuyobozi zituma bamwe biyemeza kwisubiraho. Ndahayo Jean Damascene washyamiranaga n’umugore we bapfa ko yumvaga ko ari we ugomba gufata ibyemezo ku bintu byose bikorerwa mu rugo rwabo, yahaye ubuhamya imiryango ibana nabi ko nyuma yo kumvikana n’umugore we urugo rwe rutera imbere.

Mu ngaruka, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, Mbonigaba Emmanuel, avuga ko zigaragara mu ngo zifitanye amakimbirane, harimo ukutitabira gahunda za Leta nko kwishyura ubwisungane mu kwivuza no kujyana abana mu ishuri. Ngo byibuze ibibazo by’amakimbirane byakirwa na Polisi y’Umurenge mu kwezi bigera kuri bitatu.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka