Karongi: umusaza Murikamahiri arashima ubuyobozi bwamuvanye mu kabande

Abayobozi b’akarere ka Karongi, ab’umurenge wa Rugabano n’ingabo z’u Rwanda bifatanyije bubakira inzu umusaza utishoboye witwa Murikamahiri Athanase wari utuye mu kabande ahantu yahoraga ahura n’ibibazo by’ibiza.

Uwo musaza w’imyaka iri hejuru ya 80 utuye mu kagari ka Mucyimba yemeza ko ubu yumva asa n’uzutse abikesheje Leta y’ubumwe. Nubwo iyo nzu ye itaruzura ariko byibuze ngo afite icyizere ko agiye kuva mu kabande agasanga abandi baturage ahegereye umuhanda.

Abisobanura muri aya magambo: “Ndumva ku mutima wanjye hakeye, mumvanye mu kabande munzana ku mudugudu hamwe n’abandi ku muhanda, ubu nzajya mbasha gufata akabando njye ku muhanda mbonane n’abategetsi n’abandi baturage, ariko hariya mu kabande nasaga nk’uwigunze”.

Umusaza Murikamahiri akomeza avuga ko ibi byose abikesha Leta ya Kagame Paul ariko agasaba ko bazanamufasha kubona amafaranga ya mutuel kuko atishoboye.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza muri Karongi, Mukabalisa Simbi Dative, yahise amwizeza ko ikibazo cye kizakemurwa bidatinze.

Umusaza Murikamahiri aganira n'umuyonozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.
Umusaza Murikamahiri aganira n’umuyonozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.

Igikorwa cyo kubakira uyu musaza cyabaye tariki 18/09/2012 cyari muri gahunda yo gutuza neza abaturage batuye ahantu habi hashyizwe mu rwego rw’ahashobora kwibasirwa n’ibiza; nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard.

Ibarura ry’akarere ryerekanye ko abantu batuye nabi ari 6690, bose bagomba kwimurwa bagatuzwa mu midugudu bitarenze mu kwezi kwa gatatu 2013.

Ni byo umuyobozi w’akarere asobanura: “twaje mu murenge wa Rugabano gutangiza icyo gikorwa kugira ngo binaduhe ubumenyi bwo kuzajya kuganira n’indi mirenge tuyigira inama uburyo iki gikorwa twakinjiramo n’imbaraga. Hano twasije ibibanza bitandatu, tuzamura n’inzu y’umusaza utishoboye”.

Muri Rugabano habarirwa imiryango 1124 ituye nabi, ubu hamaze gukatwa ibibanza 1013, kuri byo 730 byamaze guhabwa abantu.

Ngo hari icyizere ko bizagera tariki 30/03/2013 baramaze gutuza imiryango 3200 yose mu midugudu; nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’umurenge wa Rugabano, Niyihaba Thomas.

Gasana Marcellin

Ibitekerezo   ( 2 )

Very interesting. Leta ziragwira kabisa iyi yo iratwemeza. Tekereza ko Leta ya Habyarimana uretse no kubakira umuturage ahubwo yaramuhigaga ikamwica cyangwa agahunga akajya kwangara ishyanga. Nibuka iyo abaturage babonaga imodoka ya Burugumesitiri ukuntu bakwirwaga imishwaro, none Mayor Kayumba na CPT muzima bikoreye ibiti ngo bagiye kubakira umusaza. Leta ziratandukanye koko. Vive Kagame Paul.

Btpppp yanditse ku itariki ya: 19-09-2012  →  Musubize

iyi nkuru ninziza pe! irerekana ukuntu bamwe mubayobozi b’urwanda bakunda abaturage bayobora. bakageza naho babitangira mubikorwa byabo bya buri munsi.

baptist yanditse ku itariki ya: 19-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka