Karongi: Umusaza n’umukecuru bamaze imyaka 50 babana barasezeranye banahabwa inka y’ishimwe

Umusaza Makuza Vedaste w’imyaka 84 y’amavuko n’umuhete we Mukandinda w’imyaka 66, kuri uyu wa kane tariki 08/11/2012 basezeraniye imbere y’ubuyobozi bw’umurenge wa Rwankuba mu karere ka Karongi.

Nubwo umusaza Makuza nta ntege nyinshi afite kubera izabukuru, yaremeye asindagizanya n’umuhete we Mukandinda arusha imyaka 18, bagera aho indi miryango 21 yari iteraniye yaje gusezerana imbere y’ubuyobozi.

Umusaza Makuza arusha umugore we Mukandinda imyaka 18.
Umusaza Makuza arusha umugore we Mukandinda imyaka 18.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, wari mu bashyitsi bitabiriye umunsi wo gusoza ukwezi kwahariwe umuryango, yashimye abafashe icyemezo cyo gusezerana byemewe n’amategeko ababwira ko bakoze ikintu cy’ingenzi cyane kuko iyo abantu babana bitewe n’amategeko ntaho baba bataniye n’indaya.

By’umwihariko umuyobozi wa Karongi yashimye umuryango wa Makuza Anastase, kuba bararebye bagasanga nta mpamvu yo kubana batarasezeranye n’ubwo basheshe akanguhe.

Nk’ikimenyetso cy’ishimwe, umuyobozi w’akarere ka Karongi yasabye ubuyobozi bw’umurenge kuzashakira umuryango wa Makuza inka izabakamirwa kugira ngo bagire amasaziro meza. Iyo nka kandi ngo izaboneka mu minsi ya vuba.

Gasana Marcellin

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka