Karongi: Umurenge wa Rwankuba urashimirwa intambwe umaze gutera mu mihigo

Utugari umunani tugize umurenge wa Rwankuba mu karere ka Karongi, tariki 02/08/2012, twamurikiye abayobozi ibikorwa tumaze kugeraho mu mihigo y’umwaka 2011-2012. Hamuritswe ibikorwa bijyanye n’imibereho myiza, ubukungu, ubuzima, iby’ubuhinzi n’ubworozi harimo na Girinka.

Nyuma yo kumurikirwa ibyo bikorwa, uwari uhagarariye ubuyobozi bw’akarere ka Karongi, Munyanziza Placide ushinzwe imiyoborere myiza, yashimye muri rusange uko Rwankuba ihagaze cyane cyane mu bikorwa by’ubuhinzi, akongeraho ko bigoye kuba yakwemeza akagari karushije akandi ibikorwa.

Yagize ati “Byagaragaye ko uyu mwaka turangije 2011-2012 hari intambwe bamaze gutera cyane cyane mu bihinzi bahuza ubutaka, bakoresha amaterasi cyane ko ari mu misozi miremire”.

Abaturage bo mu murenge wa Rwankuba berekana ibyo bejeje mu mwaka 2011-2012.
Abaturage bo mu murenge wa Rwankuba berekana ibyo bejeje mu mwaka 2011-2012.

Ibirayi byiza byari bimenyerewe mu turere tw’Amajyaruguru, ibitoki nabyo byari umwihariko w’uburasirazuba ariko urebye ibisigaye byera mu karere ka Karongi, usanga nta kidashoboka iyo abaturage bahawe umurongo wo kugenderaho bakanahabwa ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa ibyo basabwa.

Kamwe mu tugari twitwaye neza ni akagari ka Nyakamira gafite ishyirahamwe ryitwa Indashyikirwa rifite imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu ryaguze amafaranga miliyoni 30, ibiti 600 by’ikawa n’inzu ihwanye na miliyoni ebyiri.

Muri ako kagari kandi hari n’ishyirahamwe ry’abajyanama b’ubuzima ryitwa Duharanire Ubuzima ryabashije kugura moto ebyiri zikoreshwa mu kazi kabo.

Nkuzabaganwa Vedaste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Rwankuba.
Nkuzabaganwa Vedaste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwankuba.

Mu muhango w’imurika bikorwa by’umurenge wa Rwankuba umwaka wa 2011-2012 hanabayemo igikorwa cyo gutanga ku mugaragaro amatungo muri gahunda ya Girinka no korozanya.

Hatanzwe inka 19 n’ihene 7, hanyuma muri gahunda yo gufasha imiryango ifite ibibazo biterwa n’imirire mibi, hatangwa inkwavu 60 n’inkoko 25.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka