Karongi: Umurenge wa Murambi wahawe umuyobozi mushya

Niyihaba Thomas wari usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugabano ubu ni we Munyamabanga Nshingwabikorwa mushya w’umurenge wa Murambi mu karere ka Karongi.

Izi mpinduka zibaye nyuma y’uko uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Murambi, Ndindabahizi Protais yegujwe kuri uwo mwanya tariki 9 Ukwakira 2012, kubera imyitwarire igayitse.

Niyihaba Thomas yatangarije Kigali Today ko yakiriye neza izo mpinduka kubera ko asanzwe amenyereye akazi k’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bw’umurenge, akaba yari amaze umwaka umwe n’amezi atatu ayobora umurenge wa Rugabano.

Niyihaba Thomas, Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya w'umurenge wa Murambi.
Niyihaba Thomas, Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya w’umurenge wa Murambi.

Ibi kandi birashimangirwa n’Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Ubukungu mu karere ka Karongi, Hakizimana Sebastien, ubisobanura muri aya magambo:
“Impamvu tumwohereje kuyobora umurenge wa Murambi, nuko agaragaza performance (ubushobozi) kandi nta n’impungenge dufite ko aho avuye hazasubira inyuma kuko yahateje imbere ku buryo bugaragara”.

Niyihaba Thomas azatangira kuyobora umurenge wa Murambi ku mugaragaro tariki 5 Ugushyingo 2012, ariko kuri uyu wa gatatu tariki 31/10/2012 agomba gusezeranya imiryango nk’umuyobozi mushya w’umurenge.

Mu gihe akarere katarabona uzamusimbura, amategeko avuga ko ushinzwe irangamimerere mu murenge ari we uba agiye mu mwanya w’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge by’agateganyo.

Gasana Marcellin

Ibitekerezo   ( 6 )

Tukwifuriye ishya n’ihirwe Thomas. Ni byiza kugirirwa icyizere kandi bagasigara bavuga ko aho uvuye wahateje imbere. keep it up.
Imana ibane nawe.

Samson yanditse ku itariki ya: 3-12-2012  →  Musubize

Tukwifuriye ishya n’ihirwe Thomas. Ni byiza kugirirwa icyizere kandi bagasigara bavuga ko aho uvuye wahateje imbere. keep it up.
Imana ibane nawe.

Samson yanditse ku itariki ya: 3-12-2012  →  Musubize

Mwifurije ishya n’ihirwe mu murenge agiye kuyobora kandi no gukomeza gutwaza gitwari.

Kizigenza Albert yanditse ku itariki ya: 19-11-2012  →  Musubize

Tukwifurije gukomeza kwesa imihigo rwose turabizi ko ushoboye gusa komeza aho!

Bakunda Nathan yanditse ku itariki ya: 16-11-2012  →  Musubize

tumwifurije ishya nihirwe i murambi turamwizeye azawukura mbubwigunge kandi ubutwari niyo ndwara arwaye

thierry yanditse ku itariki ya: 16-11-2012  →  Musubize

Thomas, ugiye abanya Rugabano bakigukeneye, ariko nta cyo na Murambi ni abaturanyi beza kandi nabo bakeneye kuzamuka.
Courage mon frere

Bido yanditse ku itariki ya: 31-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka