Karongi: Umugezi wa Makambazi ubangamiye abawegereye
Abaturage baturiye umugezi wa Makambazi ukora ku Mirenge ya Rugabano na Gashari bavuga ko nibadatabarirwa hafi ushobora kubatwaramo bamwe.
Uyu mugezi abaturage bavuga ko urangwa no kugenda usatira amazu yabo ndetse n’umuhanda uhuza Umurenge wa Rugabano n’uwa Gashari yo mu Karere ka Karongi, bakaba bafite ubwoba ko uzabasenyera cyangwa ukabatwara kuko hari n’uwo wigeze gukura mu bye.

Umusaza Buragire Vincent wo mu Murenge wa Gashari ati:”Uyu mugezi wacaga iburyo, twarawimuye tuwunyuza ibumoso, hari kera, ariko ubu murabona ko ukomeje gusatira umuhanda ndetse n’ingo z’abaturage, nimudutabare niba mutadutabaye umuhanda Nyabisindu uraba ufunze mu minsi mike.”
Uwamariya Dancille utuye mu Murenge wa Rugabano nawe ati:”Hafi aha hari hatuyemo umuntu w’umusore yimuwe n’uyu mugezi kuko amazi yari yamaze kugera ku nzu ye. Tubona abayobozi baza bagafotora ariko nta kintu bagaruka ngo batubwire.”
Ku ruhande rw’ubuyobozi, Ndayisaba Francois, umuyobozi w’Akarere ka Karongi avuga ikibazo cy’uyu muhand akizwi ndetse ukaba uri ku rutonde rw’imihanda iri kwangizwa n’ibiza.
Ati:” Ibyo twabihaye MIDMAR, REMA irabizi, ariko ikindi kiyongeraho byaterwaga n’abantu bacukuramo zahabu kandi twabavanyemo kuko nicyo kintu cyatumaga umuhanda wangirika cyane.”
Aho usanga uyu mugezi waramaze kwegera ingo z’abaturage cyane ni mu Mudugudu wa Kabuye, Akagari ka Rwungo, Umurenge wa Rugabano, amazu amwe bikaba bigaragara ko yenda kugwa kuko ubutaka yari afasheho bwatwawe n’amazi.
Abawuturiye bavuga aho ikibazo kigeze kirenze ubushobozi bwabo kuko bari bagerageje gutera ibyatsi ndets n’ibiti ku nkengero z’uyu mugezi ariko bikanga bikaba iby’ubusa kuko nabyo wabitwaye.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
si aho honyine kuko umugezi wa nyarwambu ufite inkomoko muri RAB Branch ya songa wabujije abakristu gaturika bo mu kagali ka byinza/kinazi/huye kumva misa kuri paruwasi ruyenzi natwe dutabarwe kabisa.tubonye iteme byadufasha.
None se ko wumva aribo bawusagariye bakawutesha inzira yawo ubwo bawurenganya. Nibawusubize aho wahoze cyangwa bimuke. Amazi urayabererekera cyangwa ukayafasha mu nzira yayo. Iyo ushatse guhangana nayo aragusenya niyo waba uri beton.