Karongi: Umubikira yagiye mu ishyirahamwe ry’indaya kugira ngo azigishe zibuvemo

Umubikira wo muri kominote y’abadiyakonese (communauté de Diaconesse de Rubengera) mu karere ka Karongi yafashe icyemezo kitoroshye cyo kujya mu ishyirahamwe ry’indaya kugira ngo abashe kuzigarura mu nzira nziza.

Sr Mukantwari Léocadie wo muri kominote y’abadiyakonese (Diaconesse) mu murenge wa Rubengera aratangaza ko ikibazo k’indaya mu murenge wa Rubengera kimaze kuba ingorabahizi kubera ko abakora uburaya barushaho kugenda biyongera uko bwije uko bukeye.

Ubwo yatangaga igitekerezo mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Karongi kuri uyu wa kabili tariki 05/02/2013, Sr Mukantwari yavuze ko abakora umwuga w’uburaya mu murenge wa Rubengera barenga 70, mu gihe mu nama y’ubushize bavugaga ko ari bane gusa.

Abakora uburaya aho mu murenge wa Rubengera biganje ahantu hazwi ku izina ryo ‘ku giti kinini kibirizi ku rya nyirakabano’ mu gasantire k’ubucuruzi gafite amateka ya kera.

Uwo mubikira ngo yasanze nta bundi buryo yabasha kugarura mu nzira nziza abakora uburaya ni ko gufata icyemezo cyo kujya mu ishyirahamwe ryabo. Sr Mukantwari ati : Nagiye mu ishyirahamwe ryabo atari uko ndi indaya, ahubwo nasanze nta bundi buryo nabasha kubegera ngo mbagire inama zo kureka uburaya ».

Sr Mukantwari akomeza avuga ko kubaganiriza ukabereka ibibi by’uburaya ariko unabaha amahirwe yo kumenya ibyiza byo kwibumbira mu makoperative ari bwo buryo bwiza bwo kugarura izo ntama z’Imana zataye umurongo.

Abari mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Karongi iyobowe n’umuyobozi w’akarere bashimye igitekerezo cy’uwo mubikira n’ubwo akimara kibivuga byabanje kubasetsa bagatembagara.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

oya ntawe ntukavug utyo!! burumwe atang uko yifite! mugukorer Imana ntabwo hazamo iby imari harubwo Yezu agarukirwa na benshi hari ingurana yabasabiraga uretse ko baharaga byose bakamukurikira, so don’t judge her afit impamvuz uko yahise mo kubikora kuriya!!

Honorine yanditse ku itariki ya: 2-11-2016  →  Musubize

Hi, Bakunzi ba kigalitoday, ariko se, uburyo mumushima ni ubuhe, Njyewe ntabwo mushyigikiye, arashaka kubajyana mu kibikira se? yigeze aba indaya se ngo yaba agiye gutanga ubuhamya bwo kuzifasha, gusa atumye kglitoday imwandika, ariko se ubu turi mu kwa cyenda, amaze gukuramo zingahe. Wenda harabantu bakunda kwishyira hejuru ndetse no gushaka kumenyekana, akaba ari aho mubona. Nk’umubikira wemeye kwiyegurira Imana ntabwo ubu buryo aribwo yari gukoresha afasha izindaya, ahubwo yari kuzikorera ubuvugizi akazishakira nk’amashyirahamye azifasha cyangwa bagashaka uburyo bwo kuzishakira amashuri y’imyuga azifasha, Arikose ko abo babikira numva ngo bashinze ayo mashuri y’Imyuga ubu umwaka si 300 000Frw,kuki batafasha izo ndaya ngo zose bazishyire muri iryo shuri niba bifuza gufasha ko wenda abarangizamo bashaka uko bakwigenda, kuki se batashatse n’ubu babarihira imyuga iciriritse yo kubateza imbere gusa, Umuntu yaburaye nawe urajya kumutera iseseme ngo urinjiramo utazi nuko imboro isa warangiza ngo ugiye mu ishyirahamwe ry’indaya. ahaaaaaaa namwe mumbwire. [email protected]

NIRYO yanditse ku itariki ya: 6-09-2013  →  Musubize

ibyo uyu Mubikira yakoze ni byiza cyane. na Yezu ubwe yavuze ko abazima ataribo bakenye umuganga.ahubwo n’abandi bari bakwiye kumushyigikira aho gushaka ibimuca intege nk;uriya muntu wanditse avuga ko uwo mubikira afite imico mibi. sibyiza rero guca intege no kunenga abantu batinyuka kwiha inshingano zikomeye. nonese akomeze arebere ikibi peee! oya nimumushyigikire aho gushoka mu matiku adafite icyo amariye abo bana b’Imana agiye kwitaho. Ma Soeur rero Courage, kandi Imana igihemebere ubwo butwari ugize!

manishimwe I, yanditse ku itariki ya: 6-02-2013  →  Musubize

nubwo bitoroshye muri ibibihe ariko ubundi niko byakagombye kugenda ikibi ukirwanya kuko wakibonye .iyo utara amakuru uyamenya neza aruko ugeze aho byabereyenyirizina . nibamara kumwibonamo bizamufasha kubigisha nokubagira inama nziza nange wancoboza namufasha ,azabafashe gutekereza kubindi bakora byababyarira kubaho neza abijyanishe nogusenga ndetse nigihugu kimufashe natwe twese bizabyara umusaruro mwiza . mwagiye mubona abantu ukuntu bagiye basabana imbabazi kubya genocide nibi nikimwe iyo ushaka amahoro wemera gucabugufi kurusha uwaguhemukiye ibyo umukorera nibyo bimutera kugutinyuka akakwibwirira nibyo utaruzi ndetse ukamuha imbabazi mbere yuko azigusaba .uyumubikira iyinzira yaciyemo niyukuri .courage .denis.

DENIS yanditse ku itariki ya: 6-02-2013  →  Musubize

UYU MUBIKIRA YA KOZE IKINTU KIZA AHUBWO NIMUMUFASHE KUGIRANGO AKORE UMURIMO WIMANA NEZA . KUBARUMUNYA MATIKU NIBINDI BYOSE MWAMUVUZEHO NIMUMUSENGERE KUGIRANGO AZABICIKEHO. YESU YAJE MWISI YIFATANYA NABANYABYAHA KUGIRANGO KUGIRANGWABONUKWADUKIZA.NUWO MUBIKIRA KUBA YIFATANIJE NINDAYA NI BINTU BITANGAJE KUBONUMUNTU NKU RIYA WUMUNYA CYUBAHIRO UDAKENNYE UTAGIZICYA BUZE YEMERA KWAMBARUMWAMBARO NKURIYA WUBURAYA BYAGOMBYE KUTWIGISHA KWICISHA BUGUFI IMANA izabimufashemo agere kushingano yiyemeje.

Gasarasi Emmanuel yanditse ku itariki ya: 6-02-2013  →  Musubize

Njyewe uwo mubikira simuzi pe! Ariko igikorwa yakoze cyo kwicisha bugufi bigeze aho kugira ngo arwane kubuzima bw’abakobwa bagenzi be ni gitagatifu. nabishimirwe rero. Gusa nanone niba ibyo bagenzi banjye banditse aribyo akora koko nawe namenye ko gukiranuka biba hose, ntabwo ari mumuhanda gusa ngo nugera murugo cyangwa kukazi wigire intare.
Ibyiza ni ukubana neza banyarwanda bene wacu.

umukunzi yanditse ku itariki ya: 5-02-2013  →  Musubize

ariko ibyo uwomubikira akora birasekeje .ubwe ntashobotse ahorana imyiryane naba kozi ayobora nabaturanyi ndetse nababikira babana . nabanze yige kubana !none ishyirahamwe ryindaya niryo azashobora ahubwo umuyobozi w’akarere niyitegure gukiza amatiku agiye kuza muri iryoshyirahamwe.! ndi umuturanyi wabo ikimenyi menyi hazajyire umunyamakuru ubikoraho ubushakashatsi aziyumvira ukuntu abantu yabarwaje imitima.

kamali.olivie yanditse ku itariki ya: 5-02-2013  →  Musubize

uwo leocadia abamugize umubikira ntibijyeze bashishoza (nta vocation y’ikibikira afite nanke amatiku ,guteranya ,gusebanya,gutukana nibindi......)kuko urebye ukuntu abanira abantu nabi ukareba abakozi akoresha mukigo nderabuzima cya rubengera ukuntu abagaraguza agati utemeye kuba ingaruzwamuheto ye ntuhamara kabiri atagupangiye ugafungwa ,wakumirwa !hazagire umunyamakuru uhatemberera aganirize abaho azumirwe.kuba yajya mwishyirahamwe ry’indaya sigitangaza aragaragaza ikimurimo. kuba indaya nukubura ukobagira. nukubura hepfo naruguru .nabahe akazi mukigo ayobora arebeko batabureka.

nyirakamana yanditse ku itariki ya: 5-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka