Karongi: Radiyo Isangano yasuye umukecuru warokotse Jenoside
Radiyo y’Abaturage Isangano ivugira i Rubengera mu karere ka Karongi yasuye umukecuru Nyiraminani Mariya ufite imyaka 79 warokotse Jenoside utuye mu kagari ka Mataba mu murenge wa Rubengera.
Ubuyobozi bwa Radio Isangano buvuga ko bwasuye uyu mukecuru mu rwego rwo gukomeza gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi wa Radio Isangano, Rwasa Gerome, amushyikiriza inkunga yari yamugeneye,tariki 29/05/2013, yavuze ko ababajwe cyane n’uburyo uyu mucyecuru abayemo, ariko ko yifatanyije nawe mu bibazo yahuye nabyo byose.

Yagize ati “Iyo nkunga iri mu rwego rwo kukuremera kugirango ugire aho uhera, uyu munsi mubi n’uwejo mubi byibagirane, hacemo nibura iminsi micye myiza, n’ubutaha uzagire icyo ugeraho mu gihe hategerejwe abandi bagira icyo bakora”.
Uyu mukecuru yahawe ibintu bifite agaciro k’amafaranga kibihumbi 100 harimo umufariso wo kuryamaho, ibiribwa, ibikoresho by’isuku, ndetse na radiyo izamufasha kumenya ibikorerwa hirya no hino ku isi.
Usibye kuba aba wenyine mu nzu, uyu mukecuru ntiyigeze yubakirwa inzu. Inzu ntoya cyane abamo, avuga ko yayisannye we ubwe, ahereye ku nzu yari yarubatswe n’umwana we w’umuhererezi.
Iyi nzu ifite ibyumba bibiri gusa, ku buryo aho aryama ari naho acana. Inyuma y’inzu, hari umusarani udasakaye ariko ubuyobozi bwa Radiyo Isangano bwanamwemereye kuwumwubakira.

Mu kwishimira iyi nkunga, Nyiraminani Mariya yavuze ko asabiye umugisha abantu bose bibuka abatishoboye, bakabatera inkunga.
Usibye abakozi ba Radio Isangano n’abayobozi babo hari kandi n’abayobozi b’Ishyirahamwe Isangano (ryashinze Radiyo Isangano).
Umuryango w’uyu mukecuru watikiriye muri Jenocide wari ugizwe n’abana icyenda ndetse n’umugabo. Uyu mukecuru ubusanzwe afashwa n’abaturanyi mu mirimo itandukanye nko kuvoma, gushaka inkwi gutekerwa n’ibindi.
Ubuyobozi bw’akagari ka Mataba, buvuga ko ikibazo cye butari bukizi kuko ari bushya, ariko ko kuva ubu ngo bugiye kwimwitaho.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ngo basuyeumukecuru wagize ute????ariko se niba editor nta mwanya aba afite mwagiye muzigumisha mu tubai izi nkuru zanyu. nta appetit biteye yo kubisoma kabisa harimo amakosa muri titre.