Karongi: RGB ivuga ko mu nzego z’ibanze hakiri ikibazo cyo guhutaza umuturage
Ubushakashatsi buherutse gukorwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) bwasanze mu karere ka Karongi, hakigaragara ibibazo byo guhutaza umuturage mu buyobozi bw’ibanze, ahanini bishingiye kukutamenya agaciro k’imikoranire n’abafatanyabikorwa barimo n’umuturage.
Ikibazo cyo guhutaza umuturage mu buyobozi bw’ibanze cyavuzwe tariki 15/11/2013 mu nama yahuje ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere RGB, ikigo gishinzwe guteza imbere gukorera mu mucyo (Transparency International Rwanda) n’ubuyobozi bw’akarere ka Karongi kuva ku mudugudu kugera ku karere, inzego z’umutekano ndetse n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa (JADF).

Umuhuzabikorwa wa gahunda ya JDAF muri RGB Munyandamutsa Jean Paul, yavuze ko mu bushakashatsi bwa RGB, basanze muri rusange ubuyobozi bw’akarere ka Karongi bufite gahunda nziza zishobora gutanga umusaruro mwiza kurusha ahandi hose mu Rwanda, ariko ngo haracyari ikibazo mu miyoborere y’inzego z’ibanze ikigaragaramo guhutaza umuturage, n’igenamigambi ritubakiye ku mibare inoze yakwizerwa buri wese.
Muri iyo nama hatanzwe ibiganiro ku ngingo zitandukanye zigaragaza uko ubuyobozi bw’ibanze bugomba kurushaho kunoza imikoranire n’abafatanyabikorwa kugira ngo abantu bahurira mu bikorwa barusheho gutahiriza umugozi umwe bityo gahunda y’imbaturabukungu (EDPRS2) izatange umusaruro utegerejwe.
Ni ibiganiro biri mu rwego rw’amahugurwa y’abayobozi b’ibanze binyuze muri gahunda bise Mobile School of Governance, cyangwa Ishuli ry’imiyoborere, aho RGB imanuka igahura n’abagenerwabikorwa aho bakorera.
Umwe mu batanze ibiganiro ni umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculee. Yatangarije Kigali Today ko abayobozi ku rwego rw’ibanze mu karere ka Karongi bamaze kumva akamaro k’ubufatanyabikorwa.

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda ati “mbere bigitangira wasangaga buri muntu atahiriza ku mugozi we, ariko ubu ngo nta kwishishanya kugihari, n’ubwo inzira ikiri ndende.
Ngo igisigaye noneho nuko n’igenambigambi rigomba kujya rikorerwa hamwe. Mbere ryakorwaga na Leta yonyine abandi bakaza baryinjiramo, ariko iyo bikorewe hamwe bitanga umusaruro mwiza kandi vuba”.
Urimubenshi Aimable ni rwiyemezamirimo ukorera mu mujyi wa Karongi akaba ari perezida wa JDAF mu murenge wa Bwishyura.
Iriya nama ngo yamusigiye amasomo menshi azamufasha kurushaho gukorana n’inzego z’ibanze azi neze icyo azitegerejeho n’icyo nawe zigomba kumutegerezaho kuko yemera ko JDAF ari yo ifite urufunguzo rwo gutegura no gushyira mu bikorwa igenamigambi ry’akarere binyuze mu mihigo.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|