Karongi: Nubwo ikivu gifunze, haracyari abaroba rwihishwa

Mu karere ka Karongi kimwe no mu tundi turere dufite imirenge ikora ku Kivu, haravugwa ikibazo cy’abantu binjira mu Kivu rwihishwa bakajya kuroba kandi kuroba byarahagaritswe by’agateganyo kugira ngo umusaruro w’amafi wiyongere.

Umuhuzabikorwa w’umushinga w’uburobyi mu karere ka Karongi, Sibomana Jean Bosco, nawe yemeza ko ayo makuru yayumvise kandi ngo biranashoboka ko hari abantu baroba rwihishwa bakoresheje imitego ya kaningini.

Imitego bita kaningini ni ubwoko bw’imitego itemewe mu Rwanda, kuko ifata amagi n’udufi tukiri duto, ikaba iri mu mpamvu zatumye umusaruro w’amafi mu Kivu ugabanuka cyane.

Kuba hari abantu baroba rwihishwa biranemezwa na madamu Kamondo Stephanie ushinzwe uburobyi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB). Ubwo yari mu kiganiro n’abarobyi bo mu murenge wa Mubuga tariki 30/08/2012, yabisobanuye muri aya magambo: “N’ikimenyimenyi, aho twaciye tuza hano mu gitondo twabonye amato abili arimo aborobyi”.

Kamondo Stephanie (RAB) na Uwizeye Silas (Police Marine) bari mu biganiro n'abarobyi bo ku Mubuga.
Kamondo Stephanie (RAB) na Uwizeye Silas (Police Marine) bari mu biganiro n’abarobyi bo ku Mubuga.

Uwizeye Silas ni umuyobozi mu ishami rya police ikorera mu mazi. Nawe avuga ko nubwo uburobyi bwahagaritswe, hari ababaca mu rihumye bakaroba rwihishwa, ariko asaba abarobyi bemewe kujya babafasha bagatunga agatoki abo bangiza.

Yagize ati «hari cases nyinshi tugenda tubona mu turere kuva iyo za Rubavu kugera muri Rusizi. Hari abagenda bafatwa tubona bamwe baranafunze….icyo tubasaba ni ukudufasha mu kabatunga agatoki kuko murabazi, ni abantu mubana, muturanye iyo iwanyu mu misozi”.

Abarobyi n’abacuruzi b’ibikomoka ku burobyi mu murenge wa Mubuga nabo biyemereye ko hari abantu baroba ninjoro ariko bavuga ko ari abantu batazwi kuko bataba mu makoperative y’abarobyi. Bemereye RAB ko bazafatanya na police ababikora bagatabwa muri yombi.

Ishami rishinzwe uburobyi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) ryari rimaze riminsi ritanga amahugurwa y’abarobyi mu turere dutanu dukora ku Kivu basobanura impamvu yo gufunga ikivu, n’itegeko rigenga uburobyi n’ibihano bitangwa ku banyuranya na ryo, byose bigamije kugera ku burobyi bw’umwuga mu Rwanda.

Gasana Marcellin

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka