Karongi: Njyanama irivuga imyato bamwe mu baturage bakayishinja ubwoba
Mu gihe Njyanama y’Akarere ka Karongi irimo kurangiza manda yayo, abayigize bavuga ko bishimira ibyo bagezeho kandi ko bakoze ibikwiye.
Perezida w’Inama Njyanama y’ako karere, Emile Nsanzabaganwa, agira ati " Byonyine na Meya w’Akarere arivugira ko mbere yakiraga ibibazo bitabarika ariko ubu akaba yakira abatarenze batatu. Ibyo rero umusaruro wabyo ni wo ugenda ukagera mu mpinduka turi kubona mu bukungu."

Abaturage b’Akarere ka Karongi ariko, bo ibyagenzweho babibona mu buryo butandukanye.Mukamasabo Mariyana utuye mu Murenge wa Rwankuba ati "Tubona ibyo njyanama yakoze ugereranyije ari byiza n’ubwo atari 100%."
Mugabarigira Jean Damascene we asanga nta mpavu yo kwivuga ibigwi kuri iyi njyanama. Ati "Njyanama iramutse ihinduye imikorere hari byinshi byakemuka, igakora nta bwoba. Isoje manda yagiye igira ubwoba bwo kugira ibyo igaragaza."
Uretse aba kandi, hari n’abaturage usanga batazi ko n’iyo njyanama ibaho kuko iyo ubabajije bakakubwira ko abo bazi ari abayobozi basanzwe.
Kimwe mu bibazo iyi njyanama igaragaza ko isize bitarakemuka, n’ikibazo cy’abagize uruhare mu inyerezwa ry’amafaranga asaga miliyoni 300 muri gahunda ya VUP bakaba batarabiryozwa mu gihe yakunze gusaba nyobozi kugira icyo ibikoraho.
Biteganyijwe ko ku wa 29 Mutarama 2015 ari bwo manda y’abagize inama njyama ndetse na komite nyobozi z’uturere bagomba kurangiza imirimo yabo, mu gihe hazaba hategerejwe ko hatorwa izindi nzego, ubyobozi bw’uturere bukazashyirwa mu maboko y’Abanyamabanga Nshingwabikorwa.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Njyanama yarakoze nubwo byose itabirangiza ubwo ka dutegereze iyindu naho itangirire aho yarigejeje.Gusa bazibande ku iterambere ry’umujyi hakorwa imihanda nibindi
Njyanama yarakoze pe.niyo gushimirwa