Karongi: Mu nteko ya FPR bishimiye iterambere igeza ku Baturarwanda bose

Mu nama z’inteko rusange bita Kongere abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bakorete mu mirenge yose igize akarere ka Karongi kuwa 23 Werurwe 2014, abayobotse uyu muryango n’abaturage benshi bamuritse ibyo bagezeho mu bice bitandukanye by’ubuzima bwabo bwa buri munsi harimo umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, ubukorikori, imihigo yo mu ngo n’ibindi, bishimira ki gahunda za FPR ziri kubateza imbere ku buryo bugaragarira buri wese.

Muri iyo nteko rusange ya FPR Inkotanyi, abayitabiriye bo mu murenge wa Gishyita bateraniye mu kagari ka Cyanya aho bita kuri Ngoma bakaba bashimiye ubuyobozi bw’umuryango mu karere ibyo bwabagejeho. Mukarunyange Elina, umwe mu bategarugori witeje imbere binyuze mu nkunga y’Umuryango wa FPR, wari waje aturutse mu kagari ka Munanira, yagize ati “Nanjye mfite umuhigo wo kwiteze imbere binyuze ku nsina ya poyo ari yo bita mutuweli. Ubu mu Kagari ka Munanira bose bakaba baramaze gufata kuri iyo nsina nyiborozaho . Ariko ubwo ibyo tubikesha gahunda ya FPR Inkotanyi.”

Uyu mubyeyi akomeza arondora ibyo amaze kugeraho harimo imirima y’imbuto zaba iz’amapapayi, avoka, imyembe, amatunda n’izindi, inka yahawe muri gahunda ya Gira inka none ngo akaba abona ifumbire yo gufumbiza urutoki rwe. Ati “Bantekerejeho bampa agafumbire k’izo nsina.” Ibi ariko akavuga ko byose bituruka ku miyoborere myiza binyuze mu Muryango wa FPR inkotanyi.

Umuyobozi w’umurenge wa Gishyita, Gashana Saiba, akaba yatangarije imbaga yari iri aho ko kuba bakataje mu bukungu bituruka ku mikoranire myiza hagati yabo nk’abayobozi kandi bakurikiza umurongo mwiza wa FPR, ndetse n’imikoranire myiza hagati y’abayobozi n’abaturage. Aha akaba yagarutse ku kuba ubuyobozi bw’inzego zose bukora buharanira iterambere ry’abaturage mu bikorwa byose bakora. Yagize ati “Turashimira umuyobozi w’akarere ko atwitaho akaba adusura kenshi. Ibi bitugaragariza ko aduhoza ku mutima twe nk’abaturage ba Gishyita kandi bikatwongerera ingufu mu byo dukora.”

Ibi bitoki bifite uburemere bwa kilogarama 200 ngo ni imbuto bagejejweho na FPR Inkotanyi.
Ibi bitoki bifite uburemere bwa kilogarama 200 ngo ni imbuto bagejejweho na FPR Inkotanyi.

Naho umuyobozi wa FPR muri Karongi, Kayumba Bernard, usanzwe ari n’umuyobozi w’ako karere yashimiye abanyamuryango ba FPR aho mu Gishyita umurava n’ubuhanga bashyira mu bikorwa bibateza imbere. Atunga urutoki ku bitoki byari mu bimurikwa buri gitoki gipima hejuru y’ibiro magana abiri na mirongo itanu, yagize ati “Nkurikije ibyo mbona, ibikorwa twiboneye aha mu murenge wanyu wa Gishyita, biragaragaza ko mukataje mu cyerekezo cya FPR-Inkotanyi, icyerekezo cyiza cy’iterambere. Ibi byose bikaba ari umusaruro mwiza w’icyerekezo cyiza umukuru w’igihugu cyacu ahora adukangurira.”

Umuyobozi wa FPR muri Karongi akaba yakomeje abwira abaturage ba Gishyita ko Umuryango wa FPR Inkotanyi ushaka u Rwanda rwiza rwuje umutekano aho umuntu yishyira akizana. Ati “u Rwanda aho umuturage akira akivana mu bukene agatera imbere akanateza abandi imbere abana bakajijuka bakiga igihugu cyacu kikaba igihugu gitemba amata n’ubuki bishingiye ku Muryango wa FPR Inkotanyi.”

Muri iyi mihango aborozi bagabiye abanyamuryango batishoboye amatungo.
Muri iyi mihango aborozi bagabiye abanyamuryango batishoboye amatungo.

Mbere gato y’uko kongere itangira, abayoboke ba FPR barangajwe imbere n’umuyobozi wayo mu karere ari hamwe n’umufasha we hamwe n’abayobozi b’umurenge wa Gishyita, basuye umuhinzi ntangarugero witwa Pasiteri Mbarubukeye. Uretse umusaruro w’ubuhinzi urimo ibitoki bipima ibiro birenga magana abiri, imbuto zitandukanye zisa neza kandi nini ugereranyije n’isinzwe ziboneka, aha twavuga nk’umwembe upima hafi ikilo n’igice, bakaba batangajwe n’uburyo uyu muhinzi ntangarugero n’umufasha we buzuza agakaye k’urugo aho bandika uko umutungo bafite uko winjira n’uko usohoka umunsi ku wundi. Umuyobozi wa FPR Inkotanyi muri Karongi, bwana Kayumba Bernard, akaba yagereranyije iyo kayi nk’indererwamo y’urugo anasaba abaturage ba Gishyita gufatira urugero kuri uwo muryango.

Muri iyi kongere bakaba banoroje abaturage batishoboye batonyijwe mu midugudu aho batanze inka eshanu banatanga ihene cumi n’eshanu ku baturage bahungutse bavuye Congo.

Niyonzima Oswald

Ibitekerezo   ( 1 )

Bravo !!!! Gishyita !!!! Twishimiye iterambere ry’abaturarwanda bagezwaho n’umuryango RPF Inkotanyi. Ndababwiza ukuli koko ko ibikorwa ubwabyo byivugira pe!
Twajyaga tubona ibikorwa nka biriya mu mamurika gurisha ku rwego rw’igihugu, ariko n’ahandi naho biragaragara ko bafite ubukungu bwinsi buhishe aho baba. Itangazamakuru tutarishima naryo kuba rimanuka rikagera nka hariya hasi mu giturage, bakatugaragariza uko abahatuye babayeho, ndetse n’ibyo bamaze kugeraho.
Harakabaho RPF inkotanyi !

Vena yanditse ku itariki ya: 25-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka