Karongi: Mu murenge wa Bwishyura handitswe abana barenga 60 ku buntu

Ababyeyi hafi 70 bo mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi bandikishije abana babo mu buyobozi ku buntu ku buntu tariki 14/08/2012, ndetse n’imiryango irenga 100 irasezerana imbere y’amategeko.

Kwandikisha umwana ubusanzwe bitangirwa amafaranga 1500 ariko kubera ubwishi bw’ababyeyi batinze kwandikisha abana ubuyobozi bw’umurenge wa Bwishyura bwabahaye amahirwe yo kwandikisha abana ku buntu. Ubusanzwe umwana yandikishwa mu minsi 15 avutse.

Mu imurika bikorwa by’utugari tugize umurenge wa Bwishyura ryabereyemo ibyo bikorwa, wasangaga imbere y’ameza y’ibiro bishinzwe irangamimerere mu murenge ari ho hari abantu benshi ugereranyije no ku yandi meza.

Kigali Today yaganiriye na bamwe mu babyeyi bari baje kwandikisha abana bafite hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri bayitangariza impamvu batinze kwandikisha abana.

Umugore umwe yagize ati: “Jyewe nabuze umwanya wo kuza ariko kubera ko batugiriye imbabazi ngo tuze kwandikisha nta mande dutanze nagerageje gushaka umwanya ndaza.”

Undi mugabo we yabisobanuye muri aya magambo: “Urabona, umurenge wa Bwishyura umaze gutera imbere cyane, kandi uko amajyambere agenda aza ni nako abana bavuka, umubyeyi w’umukene rero hari igihe usanga bimugora guhita abona amafaranga yo kwandikisha umwana.”

Ubusanzwe iyo umubyeyi akerewe kwandikisha umwana, ubuyobozi bumuca amande. Umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Bwishyura, Ndori Ngarambe Christophe, avuga ko bifuje guha abacikanywe amahirwe yo kwandikisha abana ndetse n’imiryango yabanaga itarasezeranye iboneraho gusezerana imbere y’ubuyobozi.

Ndori Ngarambe Christophe (hagati) ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Bwishyura ntiyari yorohewe n'ubwinshi bw'abari baje kwandikisha abana.
Ndori Ngarambe Christophe (hagati) ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Bwishyura ntiyari yorohewe n’ubwinshi bw’abari baje kwandikisha abana.

Yagize ati “tubikorera ubuntu nta mande kugira ngo bikorwe na benshi bashoboka kandi banabonereho kumenya ibikorwa byacu”.

Ibikorwa by’umurenge wa Bwishyura muri rusange ubwabyo birivugira. Impamvu nuko ari wo murenge ubarizwamo umujyi wa Karongi ubu usigaye utangaza benshi kubera iterambere umaze kugeraho mu gihe gito.

Ibikorwa byamuritswe ni iby’ubuhinzi n’ubworozi, ubucuruzi butandukanye bwagaragayemo kenkayeri (Quincallerie de Reference) imwe rukumbi icuruza ibikoresho by’ubwubatsi imaze igihe gito ifunguye imiryango mu mujyi wa Karongi.

Harimo ndetse n’amabanki nka banki y’abaturage, banki ya Kigali na Fina Bank nazo zimaze kugeza serivisi nyinshi ku Banyakarongi.

Gasana Marcellin

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka