Karongi: Kutamenya igishushanyo mbonera cy’umujyi bituma bubaka mu kajagari

Mu gihe mu gishushanyo mbonera kigari cy’Umujyi wa Karongi, Imirenge ya Bwishyura na Rubengera ifatwa nk’imirenge y’umujyi, bamwe mu baturage bavuga ko kutagaragarizwa igishushanyo mbonera cy’uwo mujyi ngo banegerezwe amabwiriza y’imyubakire bibatera kubaka mu kajagari bikabatera igihombo iyo haje ibikorwa remezo bakabasenyera.

Umwe mu baturage bo mu Murenge wa Bwishyura utuye mu Kagari ka Nyarusazi avuga ko babahagaritse kubaka kandi nyamara baterekwa ikindi kizakorerwa ku butaka bwabo.

Agira ati “Ntacyo bigeze batwereka ni cyo gituma bahora batwirukaho. Wenda ahari igishushanyo mbonera tukibonye tubasha kumenya igikenewe, ariko rero ubu ngubu kugira ngo batubuze kubaka kandi nta gishushanyo mbonera baratwereka ntabwo n’ubu ngubu twibaza ikintu hazakorerwa”.

Bamwe mu batuye umujyi wa Kibuye, mu Murenge wa Bwishyura bavuga ko nta makuru bafite ku gishushanyo mbonera.
Bamwe mu batuye umujyi wa Kibuye, mu Murenge wa Bwishyura bavuga ko nta makuru bafite ku gishushanyo mbonera.

Kimwe na Bwishyura, abaturage batuye mu Murenge wa Rubengera na bo bavuga ko nta makuru bafite ku gishushanyo mbonera cy’umujyi wa Karongi ari wo wabo. Bamwe mu bo umunyamakuru wa Kigali today yasanze mu gace kitwa Kamboji (Cambodge) muri Santere ya Rubengera na bo bavuga ko bumva icyo gishushanyo mbonera kivugwa ariko batakibona.

Cyakora kubera ko aha i Rubengera hegereye ibiro by’akarere usanga harimo abasobanukiwe n’icyo gishushanyo mbonera, ariko bakazanamo ikibazo cyo kuba ngo kibategeka kubaka amazu badafitiye ubushobozi.

Mu gihe aba baturage bavuga ko nta makuru bafite ku gishushanyo mbonera cy’umujyi wabo, Ingenieur Hanyurwimana Jean Damascène, Umuyobozi w’Ibiro by’Ubutaka mu Karere ka Karongi, avuga ko igishushanyo mbonera cy’Akarere bakimaranye imyaka igera muri 12, bityo akaba avuga ko nta muturage wagombye kubigira urwitwazo ngo yubake uko yiboneye.

Agira ati “Igishushanyo cy’Umujyi wa Karongi kirahari kuva muri 2003. Abavuga ko bamaze iminsi bagitegereje ntabwo turi buhuze kuko twagiye tukivugaho kenshi haba kuri Radio Isangano no mu gihe cyo kwandika ubutaka”.

Abazi iby'igishushanyo mbonera mu Murenge wa Rubengera bavuga ko kibasaba kubaka amazu badafitiye ubushobozi.
Abazi iby’igishushanyo mbonera mu Murenge wa Rubengera bavuga ko kibasaba kubaka amazu badafitiye ubushobozi.

Hanyurwimana akomeza avuga kandi ko batanahwema kugikoraho ubukangurambaga umunsi ku wundi akaba ari yo mpamvu basaba buri wese ushaka kubaka kubanza kwaka ibyangombwa.

Avuga ko kubera ko kidashobora gushyirwa ku kibaho ngo kimanikwe ahantu bagira inama buri wese ugiye kubaka kugira ngo atisanga yubatse ahadakwiye cyangwa mu buryo bunyuranyije n’ubuteganyijwe mu gishushanyo mbonera cy’umujyi.

Niyonzima Oswald

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka