Karongi, Kayonza, Gatsibo na Gasabo ku isonga mu nda z’indaro

Raporo y’ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo gishinzwe gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina (Gender Monitoring Office) igaragaza ko uturere twa Karongi, Kayonza, Gatsibo na Gasabo twaje imbere mu kugira abana benshi b’abakobwa batwaye inda z’indaro mu mwaka wa 2012.

Iyo raporo igaragaza ko muri uwo mwaka hagaragaye abana b’abakobwa 522 bari hagati y’imyaka 10-18 batwaye inda z’indaro mu bigo by’amashuri binyuranye mu gihugu hose.

Akarere ka Karongi kaza ku isonga kuko kagaragayemo inda 58, kagakurikirwa n’aka Kayonza kagaragayemo 53, hagataho Gatsibo yagaragayemo inda 52 na Gasabo yagaragayemo 50.

Iyo raporo inagaragaza ko umubare w’abana b’abakobwa batwara inda z’indaro ugenda wiyongera, kuko bavuye kuri 4% mu mwaka wa 2005 bakagera hafi kuri 6% mu mwaka wa 2010.

Impamvu ituma umubare w’abana batwara inda z’indaro ukomeza kwiyongera ntivugwaho rumwe. Hari abavuga ko byaba biterwa n’uko bamwe mu babyeyi badohotse ku nshingano za bo zo kurera abana ba bo bakaziharira abarimu n’abandi bayobozi b’ibigo by’amashuri abo bana bigaho.

Bamwe mu bana b’abakobwa twaganiriye bavuga ko icyo kibazo giterwa no kutanyurwa kugaragara kuri bamwe mu bana b’abakobwa, abandi bakavuga ko biterwa ahanini n’ubukene bwo mu miryango abo bana bakomokamo, nk’uko bivugwa na bamwe mu bana b’abakobwa bo mu ishuri ribanza rya Rwinsheke mu murenge wa Murundi wo mu karere ka Kayonza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Murundi asaba abanyeshuri kwirinda ababashuka.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murundi asaba abanyeshuri kwirinda ababashuka.

Mu myaka ibiri ishize muri iryo shuri hagaragayemo abana 10 batwaye inda z’indaro, bane mu mwaka wa 2011 n’abandi batandatu mwaka wa 2012.

Tuyisenge Berthilde wiga mu mwaka wa gatandatu muri iryo shuri avuga ko bagenzi be batwaye inda z’indaro bararurwa n’amafaranga bigatuma abasore cyangwa abagabo bayafite babashuka bakabasambanya.

Manikuzwe Aline na we wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza muri iryo shuri, avuga ko bamwe mu bagiye batwara inda z’indaro muri iryo shuri bakomoka mu miryango ikennye ku buryo batabashaga kubona ibikoresho by’ishuri bihagije. Ibyo ngo byagiye bituma bamwe bishora mu busambanyi kugira ngo babone ibyo bikoresho bikabaviramo gutwara inda z’indaro.

Agira ati “Nk’umwana w’umukobwa abiterwa n’ukuntu aba ameze nta makayi afite, bigatuma yemerera abasore ko baryamana kugira ngo bamuhe ayo makayi”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murundi, Murekezi Claude avuga ko ababyeyi badohotse ku nshingano za bo, kuko hari abo usanga barahariye abarimu uburezi bw’abana ba bo. Ibyo ngo ni byo bituma hari abana bagiye bahohoterwa bakiri batoya bikabaviramo guhagarika amashuri.

Asaba abana kwirinda ababashuka akanasaba abayeyi kurushaho kwita ku burere bw’abana ba bo mu rwego rwo kubarinda gutwara inda z’indaro n’indwara bashobora kwandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo   ( 4 )

ah JYenda Gasabo warakubititse !

yanditse ku itariki ya: 22-05-2013  →  Musubize

IMANA IDUFASHE NTIZIZIYONGERE KUBERA NIYIMINSI AMASHULI YARI YABATUMYE IBYEMEZO BYAMASHURI!NTIBYARI BYOROSHYE NAMBA.NI AHO GUSENGA.KUMANA!

MUGABO yanditse ku itariki ya: 21-05-2013  →  Musubize

Aba bana barazira visiyo, ubukene nta mwanya bufite muri viziyo none bagomba gukoresha ibyo batunze ngo bagere kubyo bifuza kandi ni byinshi cyane batabasha guhabwa n’ababyeyi babo.

BABA yanditse ku itariki ya: 21-05-2013  →  Musubize

Njye simvuga rumwe namwe kuko ntago ari ababyeyi badohotse murebye neza mwasanga ari cyakibazo cyo gucyura abana kare14H00’ Gutaha kwabana iwabo bagera murugo bakabura uburyo bwo kubaho kubera ubukene maze bakigira kwishakira ba shuga Dadi Nyamara iyo umubyeyi yahahataga amafranga umwana akaba muri Internat kandi ikigo kikagira gahunda kuburyo umwana agira umwanya w’ikiruhuko kwidagadura mu mikino cyangwa za Club n’igihe cy’amasomo ibyo byose ntibibaho Muraje murebe hubwo ngo 9& 12 YBE bazitware mukoze sondage mwasanga abensi bazitwaye ari 9&12 YBE ahubwo nihafatwe ingamba naho ubundi umwana ava kwishuri agasanga ababyeyi ntabo bagiye gushakisha igitunga umuryango ubwo nawe agafata iyubushurashuzi

nsi yanditse ku itariki ya: 21-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka