Karongi: Ivugurura ry’imiterere y’ubuyobozi ryatumye gutanga serivisi byihuta

Nyuma y’aho Leta y’u Rwanda ifashe icyemezo cyo guhindura imiterere y’ubuyobozi hagashyirwaho intara, uturere, imirenge, utugari n’imidugudu, mu karere ka Karongi hari byinshi byahindutse birimo itangwa rya serivisi zitandukanye mu nzego za Leta n’izabikorera.

Isura akarere ka Karongi (hahoze ari muri perefegitura ya Kibuye) gafite ubu ni umusaruro wavuye mu mikoranire y’inzego za Leta n’abikorera cyane ko ivugurura mu miterere y’ubuyobozi ryahinduye imyumvire y’abaturage, imiyoborere ndetse n’uburyo bwo gukora ibikorwa bigamije iterambere.

Ibikorwa byinshi by’ubucuruzi byiganje mu mujyi wa Kibuye uherereye mu murenge wa Bwishyura, na santire (centre) y’ubucuruzi ya Rubengera iri mu murenge wa Rubengera, ari naho hari ibiro by’akarere ka Karongi.

Mu mujyi wa Kibuye ni ho usanga amabanki, amahoteli ku nkengero z’i Kivu, amashuli, ibitaro bikuru bya Kibuye, amazu y’ubucuruzi butandukanye, amaresitora ndetse n’amacumbi dore ko umujyi wa Kibuye ari hamwe mu hantu nyaburanga hafatiye runini urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda.

Abaturage barashima servise bahabwa mu buyobozi bwa Leta

Nsengiyumva Jean wo mu kagari ka Gasura yari yaje kwiyandikisha we n’umugore we mu gitabo cy’irangamimerere kugira ngo bazasezerane imbere y’ubuyobozi. Avuga ko nubwo basanze abayobozi b’umurenge bari mu nama, bigasaba ko babanza gutegereza, ngo ntacyo byabatwaye kuko n’ubusanzwe bahabwa serivisi nziza kandi zihuse.

Niyonsaba Cyriaque, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Bwishyura.
Niyonsaba Cyriaque, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura.

Nsengiyumva n’umugore we Ndabarinze Gisele bakiriwe n’umucungamari w’umurenge nubwo kwandika abasezerana atari byo ashinzwe. Ngo yabikoze kugira ngo abari baje kwiyandikisha badakomeza gutinda, yabifatanyije n’akazi ke gasanzwe, arabandika. Nk’umuntu ushinzwe gutanga serivisi, asanga ntako batagira kugira ngo abaturage bagezweho ibyo bifuza.

Ni byo koko iyo abakeneye serivisi ari benshi n’umuyobozi w’umurenge ubwe aremera agakora amasaha y’ikirenga kuko nk’uko abivuga, ngo iyo umuturage yafashe umwanya we akaza ku murenge, akenshi aba yavuye na kure, bityo kuba yasubirayo atakiriwe bikaba byamubabaza.
Keretse gusa iyo aje abamwakira bagasanga hari ibyo atujuje kandi bikenewe kugira ngo ahabwe serivisi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura, Niyonsaba Cyriaque, abisobanura muri aya magambo “Gutanga serivisi ni imwe mu ntego nyamukuru z’umurenge wacu kuko ni wo mujyi w’akarere, bityo kunoza serivisi bikaba ari ibintu bituraje inshinga.

Mu murenge wacu ntitureba amasaha y’akazi cyangwa ngo tuvuge ngo iminsi y’akazi ni iyi n’iyi, igihe cyose umuntu akeneye serivisi turayimuha iyo ibyo asabwa byose abizi cyane cyane ko ku biro bya buri mukozi w’umurenge haba hari ibisobanuro bivuga ibyo umuturage agomba kuba yujuje kugira ngo ahabwe serivisi iyi n’iyi”.

Mu buvuzi barashimwa ko bashyizeho uburyo bwo kwakira ababagana nta kimenyane

Kwa muganga naho ni urundi rwego ruganwa cyane n’abaturage baba bakeneye serivisi y’ubuvuzi. Abo twasanze ku bitaro bikuru bya Kibuye harimo abari baje kwivuza cyangwa baje kuvuza.

Rusingizandekwe Ezechias yari yaje kuvuza umugore we baturutse mu murenge wa Mukura. Ngo icyo yishimira mbere na mbere ni uburyo batanga nimero ku bakeneye serivisi kandi bose bakirwa kugeza barangiye. Ati: ubu buryo ni bwiza cyane kuko bituma nta muntu ushobora kuza ngo ace ku bandi akoresheje ikimenyane”.

Umubyeyi witwa Mukasano Estelle we ni ubwa mbere yari aje kwivuriza ku bitaro bikuru bya kibuye. Icyo ashima ngo nuko iyo ugeze ku muntu wa mbere akuyobora ahandi ugomba kujya, ibi rero ngo yasanze ari byiza kuko bituma umuntu atajirajira.

Gutanga serivisi nziza ni intego ku bitaro bikuru bya Kibuye.
Gutanga serivisi nziza ni intego ku bitaro bikuru bya Kibuye.

Ku ntebe y’abaje kwivuza hari n’akana k’agahungu kari kaje kwivuza mu rubavu, ariko ngo bwari ubwa kabili kaje kwa muganga kuko mbere batakavuye neza nk’uko gakomeza kabivuga: “N’ejo bundi naraje, nubwo ntahatinze cyane ariko ntago bamvura neza nk’uko mbishaka ngo bankize, ni yo mpamvu nagarutse gufata indi miti”.

Urwego rw’amabanki rwateye imbere

Indi serivisi iganwa cyane kandi inakenewe mu mujyi urimo gukura vuba vuba, ni serivisi y’amabanki, dufate nk’urugero rwa Banki ya Kigali imaze imyaka ibili gusa igejeje ishami ryayo mu mujyi wa Kibuye. Haba mu masaha ya mugitondo na nyuma ya saa sita, usanga abakiliya ari urujya n’uruza, abashinzwe kubakira nabo nta mwanya wo gupfa ubusa.

Havugarurema Fiston amaze imyaka ibili ari umukiliya wa BK. Ku bwe ngo asanga serivisi ahabwa muri iyo banki ari nta makemwa. Agira ati « Jye ndi umukiliya wa BK kuva bafungura ishami hano ku kibuye hagiye gushira imyaka itatu, mbona serivisi bampa ari nziza rwose nta kibazo. Ikintu nishimira cyane ni ukuntu mbasha kubitsa cyangwa kubikuza amafaranga yanjye aho naba ndi hose. »

Mu myaka itatu ishize, umujyi wa Karongi wabagamo banki eshatu gusa, arizo Fina Bank yahoze ari BACAR, hari banki y’abaturage na banki y’igihugu y’iterambere BRD. Ariko ubu hamaze kugera izindi nka BK, BCR, Equity Bank na KCB zifite abazihagarariye bita aba agents.

Agences eshatu zikora mu muhanda Kigali-Kibuye mu buryo buhoraho

Indi serivisi imaze gutera intambwe ishimishije mu karere ka Karongi, ni iyo gutwara abantu n’ibintu. Hari ama agence atatu atwara abantu, ariyo impuzamashyirahamwe y’abatwara abantu mu matagisi (RFTC), Impala na Capital.

Mu myaka itanu ishize, nta masosiyete yigenga yakoraga mu muhanda Kigali-Kibuye, ariko nyuma y’aho Impala na Capital ziziye, buri saha usanga abagenzi ari uruvunganzoka imbere y’ayo ma agence bagana mu ngendo zitandukanye hirya no hino mu gihugu.

Umukiliya umwe twaganiriye, yaje gutega Impala, arasobanura uko abona imitangire ya serivisi mu inzego za Leta n’abikorera:
Njye mbona hagikenewe amahugurwa menshi ku bantu kuko ntago baramenya kwakira abantu uko bikwiye. Ariko muri agence zitwara abantu mbona bagerageza kuko iyo ukeneye itike ushobora guhamagara bakakubikira umwanya, ukaza wishyura gusa.

Abikorera baracyacyeneye amahugurwa

Kugira ngo itangwa rya serivisi rirusheho kunogera abazikenera, ni ngombwa ko habaho ubufatanye hagati y’inzego za Leta n’abikorera.
Kamuzinzi Godefroid ukuriye urugaga rw’abikorera (PSF) mu Ntara y’i Burengerazuba avuga ko ubwo bufatanye buhari kandi bukomeje no gutanga umusaruro ushimishije, ariko akemeranya n’abavuga ko inzira ikiri ndende:

Kamuzinzi Godefroid ukuriye PSF mu Ntara y'iBurengerazuba.
Kamuzinzi Godefroid ukuriye PSF mu Ntara y’iBurengerazuba.

"Ikibazo cya serivisi mu Ntara y’iBurengerazuba kimwe n’ahandi kiracyafite inzira ndede, ariko hari byinshi birimo kugenda bikosoka, murabizi iyi Ntara n’intara y’ubukerarugendo, ubu dufite ingambo yo kunoza serivisi z’amahoteli dufatanyije na RDB ndetse na WDA kugira ngo abantu bakora mu by’amahoteli no kwakira abantu babone amahugurwa ahagije, iyi ntara ibe koko intara nyaburanga kandi itanga serivisi nziza".

Kamuzinzi avuga ko Karongi ifite icyerekezo kiza mu gutanga serivisi nziza, nubwo hari ubumenyi bumwe na bumwe bwo ku rwego rwo hejuru bifuza ko ababisobanukiwe neza kandi babitiye ubumenyi buhagije baza bakabafasha kugira ngo babashe kugera kuri iyo ntego batarageraho ariko bizeye badashidikanya ko bazageraho.

Gasana Marcellin

Ibitekerezo   ( 2 )

MURAHO?NDIFUZA KO ABAKANDIDA MUNTEKO ISHINGAMATEGEKO BAKOROHEREZWA MUGIHE CYO KWIYAMAMAZA NKUBU NABUZE UBUSHOBOZI KDI NARI NIFITEMO IKIZERE NDI NYAMASHEKE `KARAMBI MY PHONEM NUMBER IS 0782832658

NKUNDUMUKIZA ANDRE yanditse ku itariki ya: 20-06-2013  →  Musubize

Iizi mpinduka zose zishingiye kuri politiki y’igihugu ishingiye ku muturage,abayobozi bashyirwaho n’abaturage babategerejeho kubageza kubyo bakeneye,iyo batabibahaye rero baba bishe inshingano bahawe,ni byiza rero kubona muri karongi barasobanukiwe n’inshingano zabo.

muhirwa yanditse ku itariki ya: 6-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka