Karongi: “Imyaka 25 ishize FPR ibayeho ni umwanya wo kwibuka intwari zitanze” - François Ngarambe
Umunyamabanga Mukuru w’umuryango FPR-Inkotanyi, François Ngarambe, yasabye abanyamuryango ba FPR bo mu karere ka Karongi, gufata umwanya bakibuka intwari zose zitangiye u Rwanda none rukaba rutengamaye mu mahoro n’iterambere.
Ibi yabisabye mu birori byo kwizihiza isabukuru ku rwego rw’akarere, y’imyaka 25 umuryango FPR Inkotanyi umaze ushinzwe. Byabereye mu murenge wa Rubengera mu karere Karongi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 01/12/2012.
Yagize ati: “Ntago tugomba kwizihiza isabukuru nk’iyi ngiyi ngo twibagirwe y’uko aho tugeze ahangaha hagombye imbaraga, habaye n’ibitambo.
Ni yo mpamvu ngira ngo mbasabe duhaguruke dufate umunota umwe tukibuka abo twagombye kuba turi kumwe ahangaha batakiriho batanze ubuzima bwabo kugira ngo tugere aha tugeze”.
Ibirori byabimburiwe n’igikorwa cyo gutaha inzu y’agaciro ka miliyoni zirindwi, bubakiye umuturage utishoboye witwa Laurent Ntashavu wo mu mudugudu w’Inyenyeri uri mu murenge wa Rubengera.
Ntashavu yatangarije Kigali Today ko yaramaze igihe kinini asa n’utagira aho aba, kuko nta bushobozi yari afite bwo gukodesha ugasanga ba nyiri amazu bamugaraguza agati. Ariko noneho akuva yiruhukije ku mutima kuko abonye inzu ye bwite.
Ati: “FPR ntacyo nayinganya kuko ni umuryango utekereza ku bantu bari hasi”.
Ngarambe yaboneyeho akanya ko kumurikirwa ibikorwa bitandukanye Abanya-Karongi bamaze kwigezeho ku ngoma ya FPR Inkotanyi. Umwe muri bo ni umucuruzi ufite Future Super Market, wavuze ko yatangiye afite ubushobozi bwo gukora alimentation ntoya, ariko ubu ageze ku rwego rwa Super Market kandi akaba yujuje n’inzu itagira uko isa.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Bernard Kayumba, yagejeje ku bashyitsi amateka y’ihezwa n’ipyinagazwa ry’ahahoze hitwa Kibuye ku ngoma ya MRND yateguye ikanakora Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Kayumba yatanze urugero rw’ukuntu Abanyakibuye basabye umuhanda wa kaburimbo kuva kera ariko bakawubima, bababwira ngo umuhanda si wo kamara kubera ko MRND yabahaye i Kivu, n’andi mateka menshi yo kubuzwa uburenganzira nk’abandi batura Rwanda.
Kayumba yagaragarije abashyitsi isura nshya Karongi ifite, iyikesheje ubuyobozi bwa FPR. Urugero yatanze mi uko mbere ya 94 habaga banki imwe rukumbi y’abaturage, ariko ubu harabarizwa izirenze eshanu harimo BK, FINA BANK, BRD, Equity Bank, n’ibigo byinshi by’imari iciriritse.
Mu burezi naho ubu muri Karongi 78% by’abana barangije amashuli abanza baratsinda bakajya mu mashuli yisumbuye. Naho 98% bariga mu mashuli abanza. Karongi kandi ubu ni nyabagendwa kubera ko yabonye n’umuhanda wa kaburimbo.
Ibirori byahuriranye n’ibyishimo by’Abanyakarongi, nyuma yo kumva inkuru y’uko babaye aba mbere mu marushanwa y’indirimbo ku rwego rw’igihugu. Ni umwanya bakesheje itorero ry’Inganji y’Imena yo mu murenge wa Rubengera.
FPR Inkotanyi yarishyikirije cheque y’ibihumbi 100, kubera ko n’ubundi ryari ryabaye irya mbere mu Ntara y’iBurengerazuba.
Abanyamuryango barindwi bishoboye barimo ubuyobozi wa Karongi akaba na chairman wa FPR mu karere, bakoze tombola yo guhitamo abandi barindwi batishoboye bakazajya babatera ingabo mu bitugu mu buzima, kugeza igihe nabo bazagerera ku rwego rwo gufasha abandi.
MarcellinGASANA
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|