Karongi: Imvura yasenye amazu 25, abana 12 bagira ihungabana
Amazu arenga 25 yasenyutse ndetse n’abana 12 bakurizamo kugira ihahamuka biturutse ku mvura irimo inkuba n’umuyaga yaguye mu mpera z’icyumweru gishize mu kagari ka Nyarusazi, umurenge wa Bwishyura, akarere ka Karongi.
Abo bana 12 bahungabanye barimo gukurikiranirwa hafi n’abaganga ku bitaro bikuru bya Kibuye biri mu mujyi wa Karongi kandi haracyakusanywa imibare y’ibintu byangiritse mu tugari twose twaguyemo iyo mvura simusiga.
Ku bw’amahirwe ariko ngo nta muntu wahitanywe n’iyomvura n’ubwo yari irimo inkuba za karundura; nk’uko byatangajwe na Ndoli Ngarambe Christophe, umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Bwishyura.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|