Karongi : Impinduka muri ba gitifu b’imirenge
Mu karere ka Karongi kuri uyu wa mbere tariki 07/01/2013, habaye impinduka mu buyobozi bw’ibanze ku rwego rw’imirenge aho abanyamabanga Nshingwabikorwa batatu basimburanye ku mirimo.
Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubengera, Rukesha Emile yoherejwe kuyobora umurenge wa Gashari, uwayoboraga Gashari Mathias Munyaneza, yajyanwa mu murenge wa Ruganda, naho uwa Ruganda ari we Mutuyimana Emmanuel yagizwe umuyobozi w’umurenge wa Rubengera.
Munyaneza Mathias (yavuye i Gashari ajya i Ruganda) yagize ati: Impinduka twazakiriye neza kandi twiteguye gukomereza aho bagenzi bacu bari bagejeje kuko aho batwohereza hose tugomba gutanga umuganda ni inshingano zacu. Gahunda mfite ni ukwegera abaturage tugakorana, nkarushaho kumenya ibibazo bafite kugira ngo tubikemurire hamwe.

Rukesha Emile (Yavuye i Rubengera ajya i Gashari) nawe ati: “Ni ibisanzwe kuko ni imirimo twari dusanzwe turimo icy’ingenzi ni ugukomeza akazi uko kari kameze. Iyo ubuyobozi bubona hari umusaruro watanga ahantu runaka twe tuba turi tayari kugenda ».
Mutuyimana Emmanuel (wavuye i Ruganda akajya i Rubengera) ntitwabashije kumubona kuri telefone ngo agire icyo adutangariza. Ba gitifu bose bazatangira kuyobora imirenge mishya tariki 14/01/2013.
Izi mpinduka zije zikurikira iziherutse kuba mu murenge wa Rugabano, mu Kwakira 2012, aho uwahoze ayobora uyu murenge Niyihaba Thomas, yimuriwe mu murenge wa Murambi agasimbura Ndindabahizi Protais wirukanwe ku kazi kubera imyitwarire igayitse.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
AKARIMI KARYOHERERA KA KARONGI
GATUMYE AKUBITA MANDA ZE EBYIRI
ARIKO AMAHEREZO AZAGARAGARA.
impinduka zijye zikorwa mubigo byose. cyane cyane hibandwe no mu mashuri.nta buryo umuntu ayobora ishuri imyaka cumi na... Niba akora neza nazamure n’ahandi cyangwa niba akora nabi ahindurwe. Impinduka ni ngombwa kugirango abantu bagere ku iterambere.
Byaba byiza bigiye bikorwa mu turere hose ndetse naba diregiteri ku karere bakibona mu Mirenge, MINALOC izafate izajye ihinduranya na mayors bibone mu tundi turere gukorera aho batorewe si kamara imyumvire nkiyo tuyireke ese bibone mu minisiteri babe abakozi basanzwe dore ko bigize ba simbikangwa igitekerezo cyanjya kigezwe kubabwirwa murakoze kubyakira.
Ibi ni byiza natwe muri Rutsiro turabikeneye, Kibombobombo( Kigeyo) na Raphael ( Rusebeya) bahinduriwe aho bari byafasha kuko bari kwifata nabi cyane mu baturage