Karongi: Imiryango 17 y’abarokotse Jenoside yashyikirijwe amazu yubakiwe n’Inkeragutabara

Imiryango 17 y’abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye bo mu Karere ka Karongi kuri uyu wa 21/01/2015, yashyikirijwe amazu amazu 17 yo kubamo yose hamwe afite agaciro k’amafaranga miliyoni 119 yubatswe ku bufatanye bw’Inkeragutabara na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu.

Buri nzu ifite ibyumba bitatu na salo ndetse ikagira igikoni n’ikigega gifata amazi. Aya mazu yubakishije rukarakara, ateye karabasasu inyuma, mo imbere hasi arimo sima (pavement) kandi asakaje amabati.

Ubwo hamurikwaga amazu atanu yubatswe mu Mudugudu wa Kabuga mu Kagari ka Murangara ho mu Murenge wa Mubuga abaturage bashimiye Leta y’u Rwanda n’ingabo z’igihugu kuko ngo bakomeje kubafasha guhangana n’ingaruka batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amazu bubakiwe agiye agira igikoni n'ikigega gifata amazi.
Amazu bubakiwe agiye agira igikoni n’ikigega gifata amazi.

Mukantabana Jeanne, umubyeyi wo mu kigero cy’imyaka nka 35 ufite umugabo n’abana babiri yagize ati “Mbere twabagaho mu mibereho mibi. Twahoraga turi mu macumbi rimwe na rimwe bakadutera bugune (gusohorwa mu nzu nta nteguza kubera kubura ibyo bishyura) tukabura umutekano ariko kuba narabonye inzu nkaba nca incuro nkabona aho nyitwara mbishimira imana.”

Uyu mubyeyi “guterwa bugune”ashaka kuvuga akaba ari uruko gusohorwa mu nzu nta nteguza kubera kubura ibyo bishyura.

Naho umugabo we Ayinzira Eduard mu byishimo byinshi bivanze n’ikiniga yaterwaga n’ubuzima babagamo avuga ko bakize kuraraguzwa bacumbika bityo akaba ashimira ababibutse bakabubakira.

Agira ati “Nabayeho nabi kuva intambara yatangira, (arimyoza n’ikiniga) imaze kurangira ndagenda gutya mba mu gihuru birarangira nkivuyemo mba mu icumbi birarangira (yongera kwimyoza n’amarira azenga mu maso) nyuma baza kumbwira bati ‘ngwino tukwereke ahantu uzaba mbaza kubipinga none dore bampaye inzu nziza”.

Abaturage baganirizwa n'Inkeragutabara zimaze kumurika inzu zabubakiye.
Abaturage baganirizwa n’Inkeragutabara zimaze kumurika inzu zabubakiye.

Ayinzira akomeza ashimira Leta y’u Rwanda n’ingabo z’u Rwanda avuga ko kuva abonye aho ahengeka umusaya, umugore n’abana bakaba bazajya babona aho baryama ngo bimuha icyizere ko ibibazo bye bitangiye gukemuka.

Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Ntara y’Uburengerazuba, Brig. Gen. Eric Murokore, yabwiye abo baturage ko iki gikorwa bagikoze babisabwe na MINALOC kuko ngo ingabo z’u Rwanda ari zo zumva cyane uburemere bw’ibibazo abaturage bafite.

Umuyobozi w'Inkeragutabara mu Ntara y'Uburengerazuba, Brig. Gen. Eric Murokore, yabijeje ko amazu bubakiwe adasondetse kuko ngo ingabo z'igihugu zo zidaharanira inyungu.
Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Ntara y’Uburengerazuba, Brig. Gen. Eric Murokore, yabijeje ko amazu bubakiwe adasondetse kuko ngo ingabo z’igihugu zo zidaharanira inyungu.

Yagize ati “Impamvu babisabye ni uko ngirango ingabo z’u Rwanda zumva ikibazo uko kimeze kurusha abakorera inyungu zabo. Twebwe nta nyungu zindi dukorera uretse gutabara abaturage nk’uko twiyemeje kubikora n’ubundi”.

Brig. Gen. Murokore yakomoje ku kibazo cya ba rwiyemezamirimo bubaka amazu y’abatishoboye bamara kuyamurika akagwa hadateye kabiri. Akaba yizeza abaturage batishoboye bahawe inzu ko amazu bahawe akomeye akaba atameze nk’ayo yubakwa n’abo bayasondeka bagamije inyungu zabo.

Brig. General Murokore yasabye aba baturage gufata neza amazu bubakiwe kugira ngo atazangirika dore ko yatwaye amafaranga n’ingufu nyinshi kuko buri inzu muri izo ifite agaciro k’amafaranga abarirwa muri miliyoni z’irindwi z’amanyarwanda (7,000,000Rwf).

Aha umuyobozi w'Akarere ka Karongi w'agateganyo, Hakizimana Sebastien, yaganirizaga abaturage abasaba gufata neza amazu bubakiwe.
Aha umuyobozi w’Akarere ka Karongi w’agateganyo, Hakizimana Sebastien, yaganirizaga abaturage abasaba gufata neza amazu bubakiwe.

Naho Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Karongi, Hakizimana Sebastien, ashimira Inkeragutabara iki gikorwa kuko ngo bigaragara ko ari ukwita ku guteza imbere imibereho myiza y’umuturage.

Hakizimana yagize ati “Ni agaciro gakomeye cyane cyane k’abantu badafite aho baba babagaho bakodesha cyangwa bacumbitse ariko uyu munsi buri muturage afite inzu ye kandi inakoze neza. Bigaragaza ko iki ari igikorwa gishimishije kinatuma imibireho myiza ikomeza gutera imbere”.

Ubuyobozi bw’Inkeragutabara mu Ntara y’Uburengerazuba buvuga ko amazu 17 yamuritswe ari icyiciro cya mbere. Mu cyiciro cya kabiri ngo bakaba bazubaka andi agera kuri 15 yose hamwe akaba 32.

Buri nzu ifite igikoni n'ikigega gifata amazi.
Buri nzu ifite igikoni n’ikigega gifata amazi.

Uretse mu karere ka Karongi ngo ibikorwa nk’ibi byo kubakira abatishoboye Inkeragutabara zirimo kubikora mu gihugu hose.

Niyonzima Oswald

Ibitekerezo   ( 1 )

well done inkeragutabara ahano zakoze neza gufata iya mbere maze zikubakira abatishoboye, mukomereze aho mwa ngabo mwe

ndamira yanditse ku itariki ya: 22-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka