Karongi: Imibiri y’Abatutsi basaga 3500 bazize Jenoside bimuriwe mu rwibutso rushya
Mu murenge wa Rubengera, akarere ka Karongi ku cyumweru tariki 02-06-2013 bimuriye mu rwibutso rushya imibiri y’abatutsi basaga 3500 baturukaga mu duce dutandukanye tw’ahahoze ari muri perefegitura ya Kibuye bishwe muri jenoside yo muri Mata 1994.
Umushyitsi mukuru muri uwo muhango yari Ambasaderi Polisi Denis, washimye Abanyakarongi kuba baraje ari benshi kwifatanya n’ababuze ababo.
Umuhango wabimburiwe n’amasengesho no gutanga ubuhamya, byabereye mu ishuri nderabarezi rya TTC Rubengera. Byitabiriwe n’abantu benshi cyane bari baturutse imihanda yose, harimo n’abaturutse hanze y’u Rwanda bafite ababo bapfiriye aho i Rubengera.
Ambasaderi Polisi Denis yavuze ko kuba abantu baje ari benshi kwifatanya n’ababuze ababo ari ikimenyetso kigaragaza ko Abanyarwanda bashyize hamwe mu kugaya ikibi kandi ko biteguye gushyira hamwe mu kurwanya uwo ari we wese n’icyo ari cyo cyose cyatinyuka gushaka kubasubiza mu icuraburindi.

Imibiri yimuriwe mu rwibutso rushya yari isanzwe ishyinguye ariko aho yari iri hari haramaze kwangirika. Wabaye n’umwanya wo kongera kunamira ku nshuro ya 19 Abatutsi basaga 3500 bambuwe ubuzima n’abo bitaga abaturanyi n’inshuti nyuma bakababera ibirura.
Urwibutso rushya bashyinguwemo ku cyumweru 02-06-2013 rwubatswe ku nkunga ya World Vision umwe mu bafatanyabikorwa ntagereranywa b’akarere ka Karongi. Urwo rwibutso ruri haruguru y’imva rusange zishaje zafatwaga nk’urwibutso iruhande rw’umuhanda munini Rubengera-Karongi.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|