Karongi: Ibura ry’umuriro rya hato na hato rigiye kubonerwa igisubizo
Guverineri w’Intara y’i Burasirazuba, Célestin Kabahizi, aratangaza ko ibura ry’umuriro rya hato na hato ryabangamiraga akazi muri iyo Ntara, rigiye kubonerwa igisubizo kirambye, nk’uko byagarutsweho mu nama y’umutekano yaguye y’Intara y’i Burengerazuba, kuwa Gatatu tariki 28/11/2012.
Guverineri Kabahizi Celestin mu kiganiro n’abanyamakuru, yavuze ko hari akazi katagenze neza kubera ibura ry’amashanyarazi rya buri kanya, cyane cyane mu karere ka Karongi, ari naho ibiro by’Intara bibarizwa.
Yavuze ko Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi muri Rusizi amubwira ko hari ikibazo cy’uko agace baherereyemo kari gafite amashanyarazi ava ku murongo (ligne) umwe gusa wa Rusizi.
Ibyo byatumaga mu ghe umuriro ubuze nta handi ho gusimbuza, ariko ubu lignes zoze zarahujwe ku buryo niba ligne ya Rusizi ibuze umuriro dushobora kuwufatira kuri Mukungwa cyangwa n’ahandi.

Kigali Today yegereye umuyobozi w’ishami rya EWSA rikorera mu turere twa Nyamasheke, Karongi, Rutsiro n’agace ka Ngororero Fred Nsengiyumva, asobanura ko intandaro y’ikibazo cyo kubura umuriro ari icyuma cyitwa Disjoncteur cyapfuye, cyakiraga amashanyarazi avuye Rusizi kikayatunganya mbere yo kuyageza kuri poste ya Karongi.
Iyo disjoncteur yapfuye mu mpera z’ukwezi kwa Munani ari nabwo amashanyarazi yatangiye kujya abura muri Karongi, EWSA icyohereza ku ruganda aho cyakorewe kugira ngo gisanwe.
Nsengiyumva asobanura ko kucyohereza, gusanwa no kukigarura byatwaye igehe kire kire ariko ubu kiri mu nzira kigaruka.
Kuva aho EWSA ifatiye icyemezo cyo guhuriza Karongi ku mirongo y’amashanyarazi itandukanye mu rwego rwo kuziba icyuho, umusaruro watangiye kugaragara, n’ubwo ikibazo kitarakemuka burundu.
Ati: ‘Ubu Karongi ifatira umuriro kuri poste ya Gihira muri Rubavu. Rimwe na rime rero hari igihe usanga umuriro ucikacika, kubera aba aturuka kure cyane ntahandi hantu abanje kuruhukira.
Hari igihe rero haba ibyo bita chutte de tension (kugabanuka kw’imbaraga z’umuriro), cyangwa nk’ikiyoni kikagwa ku nsinga z’amashanyarazi cyangwa kigataho agati umuriro ukavamo. Kugira ngo amashanyarazi asubiremo bigasaba ko babanza kuzimya imashini bakongera bakazicana kugira ngo umuriro uturitse cya kintu kiba cyagiye ku nsinga’.
Yongeraho ko igihe umuriro ugarutse ari muke ntubashe gukuraho icyo kintu, biBASABA KUBIKORA N’AMABOKO, Kubera ko umuriro uba uva kure cyane, kugira ngo umuntu azamenye aho byabereye ni akazi katoroshye rimwe na rimwe gatwara n’amasaha menshi.
EWSA kandi ifite icyizere ko mu mpera z’ukwezi kwa 12, ni ba ntazindi mbogamizi zivutse, ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi muri Karongi kizakemuka abaturage bagasubira kuri gahunda nk’uko byari bisanzwe
Marcellin GASANA
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|