Karongi: Hari abamotari badakozwa “guparika” ahagenwe

Bamwe mu bamotari ba Koperative COTAMOTEKA itwara abagenzi kuri moto mu Murenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi ntibakozwa guhagarara (guparika) ahateganyijwe mu gihe bategereje abagenzi.

Aba bamotari basabwa n’ubuyobozi bwabo guhagarara ahagenwe mu gihe bategereje abagenzi kimwe n’ahandi hose mu mu gihugu; mu rwego rwo guca akajagari.

Bamwe muri bo ariko bagaragaza ko iyo baparitse hamwe, bituma batabona abagenzi ntibagire amafaranga bacyura.

Bamwe mu bamotari b'i Rubengera ngo ntibakozwa ibyo guhagarara ahabugenewe.
Bamwe mu bamotari b’i Rubengera ngo ntibakozwa ibyo guhagarara ahabugenewe.

Umwe muri bo (utashatse ko amazina ye atangazwa) yagize ati “Guparika ku mirongo twese tukajya hamwe ushobora no gukora iminsi 3 nta n’ijana urabona pe! Icyo gihe abajyanye abagenzi bari mu zindi nzira, ni bo bakomeza kubatwara mwe muri hamwe ngo murategereje. Hatabayeho gucangacanga, ntacyo umuntu yaba akora, ahubwo yataha akajya guhinga.”

Aba bamotari kandi bavuga ko hari n’igihe bagenzi babo bakorera mu Karere ka Rutsiro bajyana abagenzi muri Rubengera, ugasanga ni bo bakomeje kwitwarira abagenzi bahari mu gihe bo bahugiye guparika ahabugenewe.

Irankunda Vincent ni umwe mu bashinzwe umutekano w’aba bamotari, akaba avuga ko mu gihe bose bakwemera gukurikiza amabwiriza byabaha inyungu ingana aho gukomeza kwitana bamwana.

Abamotari baba barimo kuzenguruka mu rusisiro bashaka abagenzi.
Abamotari baba barimo kuzenguruka mu rusisiro bashaka abagenzi.

Umuyobozi wa COTAMOTEKA, Uwabakurikiza Emmanuel, avuga ko amategeko agomba kubahirizwa kuko n’ahandi mu gihugu bikorwa kandi abatwara abantu kuri moto bakunguka.

Asaba abashinzwe imyitwarire gukora akazi kabo uko bikwiye; bahana abatabyubahiriza kuko biri mu byo bahemberwa.

Uretse guparika ahabugenwe, iyi koperative inavugwamo bamwe mu bakunze kugorana gutanga umusanzu cyangwa amande baciwe kubera kutubahiriza gahunda za koperative.

Ni nyuma y’uko babiri mu bagize iyi koperative bavuye mu mahugurwa y’ibyumweru bibiri agamije kubafasha kunoza umutekano n’imyitwarire ya koperative, bakaba bagomba kujya bahembwa mu mafaranga yavuye mu misanzu y’abanyamuryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka