Karongi: Bibukijwe uko Kagame yirukanye abagerageje gucamo Igihugu kabiri
Abatuye mu Karere ka Karongi by’umwihariko abari bitabiriye igikorwa cyo kwamamaza umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi ku mwanya w’umukuru w’Igihugu Paul Kagame, bibukijwe uko abagerageje gucamo Igihugu kabiri birukanywe bagahunga.

Ubwo kuri iki Cyumweru tariki 30 Kamena 2024, Umuryango FPR-Inkotanyi wamamazaga umukandida wayo Paul Kagame mu Karere ka Karongi, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana wari ushinzwe ibikorwa byo kumwamamaza muri ako Karere, yibukije abagatuye uko byari byifashe mu rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ku bagerageje gucamo Igihugu kabiri bashyira bariyeri aho bavugaga ko u Rwanda rutagomba kurenga.
Mu ijambo rye ryibanze ku byiza Abanyakarongi ndetse n’abatuye mu Turere bahana imbibi bamaze kugeraho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi babikesha ubuyobozi bwa Paul Kagame, Dr. Sabin Nsanzimana wavukiye mu Karere ka Rutsiro agakurira i Karongi, yabibukije uko abagerageje gucamo Igihugu kabiri amaguru bayabangiye ingata (birutse bagahunga).

Yagize ati “Ubwo nyakubahwa Chairman yari ayoboye ingabo zirimo guhagarika Jenoside, hari abanyamahanga baje bashinga urubibi hariya ruguru hafi yo ku rufungo ahantu bita i Nyange, baravuga ngo u Rwanda niho rugomba kugarukira, urundi rubibi barushyira rusizi bahita Zone Turquoise, uwo mbabwira araza aravuga ngo Oya, u Rwanda nta wurucamo ibice, muvuge muvuye aha.”
Arongera ati “Icyakurikiyeho bayabangiye ingata bagenda kibuno mpa amaguru, ibyo bintu n’ubu ntabwo turabasha kubishyira mu rurimi rw’amahanga abasemura bazadufashe, kibuno mpa amaguru mu Gifaransa cyangwa mu Cyongereza, ariko icyabayeho ni uko bihuse bakambuka bagahunga, banagerageje kugaruka baca mu kivu, mu ishyamba rya Gishwati na Mukura, araza arababwira ngo ntibishoboka, muvuge mwavuye aho.”

Si umutekano gusa Dr. Sabin yavuze ko Abanyakarongi ndetse n’abandi bahana imbibi bahawe n’ubuyobozi bwa Paul Kagame, kubera ko n’ibijyanye n’ubuzima yabafashije kutarembera mu rugo, hatitawe ku bwoko bw’umuntu.
Ati “Yazanye ikarita itariho ubwoko, idini, indeshyo, ahubwo yanditseho amagambo agira ati iyi karita iyo uyifite nturembera mu rugo, ntabwo yarekeye aho, ahubwo yaravuze ngo reka mbahe n’abantu babavurira mu rugo (Abajyanama b’ubuzima).”

Akomoza ku bijyanye n’uko Umuryango FPR-Inkotanyi ndetse n’umukandida wawo Paul Kagame ari ibikorwa kandi byivugira, Dr. Sabin yifashishije urugero rwo hambere, aho abayobozi bayoboraga Igihugu icyo gihe bigeze guhura n’abaturage biyamamaza i Karongi icyo gihe byari muri perefegitura ya Kibuye, abaturage bababaza bimwe mubyo bari babasezeranyije ko bazabakorera birimo umuhanda, abayobozi babuze icyo basubiza, bababwira ko babahaye ikiyaga cya Kivu abaturage barumirwa.
Yagize ati “Uwo mbabwira rero ntabwo abeshya abaturage, FPR n’ibikorwa, we aho kubeshya abaturage ko yabahaye i Kivu yarababwiye ati reka twubake Kivu Belt, uriya muhanda wa Kivu Belt nyakubahwa Chairman, twagemuraga amagi tuvuye inaha tukagezayo umureti kubera umuhanda mubi, amabuye udasitaye, imodoka ntacyo wagezagayo, ariko uyu munsi n’isaha imwe n’igice uba ugeze Rubavu, abiri uba uri Rusizi.”

Ni umuhanda yavuze ko utishimirwa n’abatuye muri ako gace gusa kuko n’abawukoresha bo mu bihugu by’abaturanyi bawirahira kubera ukuntu ari mwiza.
Biteganyijwe ko Umuryango FPR-Inkotanyi uzongera kwamamaza umukandida wabo ku mwanya w’umukuru w’Igihugu ku wa kabiri tariki 02 Nyakanga 2024 ubwo bazaba bari mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba.

Kureba amafoto menshi, kanda HANO
Reba ibindi muri izi Videwo:
Videwo: Richard Kwizera & Salomo George
Ohereza igitekerezo
|