Karongi: Akabari ko kuri Sambaza Beach bazagasenya kadakorewemo na rimwe
Hari hashize umwaka urenga mu mujyi wa Kibuye harimo gutunganywa umwaro muhimbano (plage artificielle) ahitwa Nyakariba mu murenge wa Bwishyura, ariko igice kimwe cy’uwo mushinga basanze kidakwiye kuba gihari none ngo bazagisenya.
Iyo plage ya Nyakariba bise Sambaza Beach iri ku muhanda usohoka mu mujyi wa Kibuye werekeza i Nyamishaba mbere y’uko ugera ku mushinga w’uburobyi bw’amafi witwa (Projet Pêche Kibuye).
Rwiyemezamirimo wayitunganyije witwa Ngarambe Vedaste, yari yagerageje kuhakora ku buryo abantu bashoboraga kuhicira akanyota, abandi bakoga ndetse bagakinira no ku musenyi.

Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi ariko bwatangarije Kigali Today ko igice kimwe cya Sambaza Beach cyari kigenewe kwakira abantu bifuza icyo kunywa n’icyo kurya, kigomba gusenywa kuko abashinzwe kurengera ibidukikije basanze binyuranyije n’amabwiriza avuga ko ibikorwa byose biri ku nkengero z’i Kivu bigomba kubakwa hanze ya metero 50 uvuye ku nkombe z’ikiyaga.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka (2013), ubuyobozi bw’akarere, RDB n’inzego z’umutekano barahasuye bemeranya na rwiyemezamirimo Ngarambe Vedaste ko nabasha gukemura ikibazo cy’amazi yanduye y’umugezi wisuka mu kivu ari bwo azatangira kuhakorera.
Iyo nzu yari gukorerwamo nk’akabari na restaurant yubakishijwe ibiti gusa, ikagira inkingi zishinze mu mazi, byumvikano ko ya mabwiriza yo kutubaka hafi y’ikiyaga atari yubahirijwe.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Hakizimana Sebastien avuga ko basanze koko bidakwiye, none iyo nzu ngo igomba gusenywa ariko ibindi bigendanye na plage byo bikazahakorerwa kuko umusenyi wo wamaze gufata.
Ku Karwa k’Amahoro naho barenze ku mabwiriza y’imiturire
Mu karere ka Karongi kandi haravugwa ikibazo cy’umuntu wikorera witwa Rugigana warenze ku mabwiriza y’akarere kamusabye gukura ibikorwa bye aho bita ku ‘Karwa k’Amahoro’, kubera ko binyuranyije n’amategeko ariko akaba yaranze kubihavana.
Aho ku ‘Karwa k’Amahoro’ ni akarwa kari mu Kivu hagati, kari gasanzwe kuva kera gakorerwaho ibikorwa byo kwakira ba mukerarugendo cyangwa abandi bantu bifuza gutemberera mu mazi bakajya no kwica inyota n’isari, ndetse n’abifuza kuharara bakaharara.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2013, komisiyo ishinzwe imikoreshereze y’ubutaka n’abashinzwe isuku bagiriye uruzinduko rutunguranye kuri ako karwa, basanga hari ibabazo by’umwanda ukabije basaba uwo Rugigana ko yahagarika ibikorwa bye bidatinze, na cyane cyane ko amabwiriza agenga imiturire atemerera abantu gutura ku birwa cyangwa kuhakorera ibikorwa byangiza amazi y’i Kivu.

Rugigana ariko yabanje kujya impaka n’ubuyobozi bw’akarere abumvisha ko kuba ahakorera yabiherewe uburenganzira n’ikigo cy’igihugu kirengera ibidukikije (REMA) avuga ko afite n’ibyangombwa, ubuyobozi bw’akarere bumubwira ko butajya nawe impaka ko agomba guhagarika ibikorwa bye uko byagenda kose.
Icyo kibazo kandi kiri no ku kirwa cya Mbabara gituranye n’akarwa k’amahoro, nacyo gituyeho abantu banze kuhava kandi akarere kari karabimuye kakabaha n’ingurane, nyuma bakaza guca ruhinga bagasubirayo ku buryo ngo banahakorera imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi.
Mu cyumweru gishize, mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Karongi, abayobozi baje gusanga Rugigana ngo yaba yararenze ku byo bamusabye arakomeza arakora, bafata icyemezo ko nibasanga ariko bimeze baziyambaza inzego z’umutekano yaba we, baba n’abo baturage bo ku kirwa cya Mbabare bakahavanwa ku itegeko.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Niba ari amasambu yabo, Leta niyabaguranire maze bibuke niba koko nta muntu utura ku kirwa. Ubuyobozi ahubwo bwamutegeka kuhakora nk’uko igishushanyo kibyerekana, atabishobora Leta cyangwa undi ibishoboye akaba ariwe ubikora ariko abanje kwishyura nyiri butaka. Niko bigomba kugenda kugira ngo hirindwe amanyanga ashobora kuba azamo cyane cyane ko byamenyekanye ko hari abantu bazamo bameze nk’aba comissionnaires bakayobya Inzego zibishinzwe ku buryo ukurikiye hari ubwo wanasanga hari abagiye bafatamo akantu, haba kuri aba cg ase abandi.
Amategeko aba agomba gukurikizwa na bose nta rwitwazo na rumwe. ibidukikije rero bititaweho,ntacyo twaba dukorera.
iterambere rirambye ni iribungabunga ibidukikije,naho bitabaye ibyo twaba twisenyera.
Ahaaaaaaaa! Mbibuba!!! Ariya mazi yo kuri Sambaza Beach ni mabi cyane bitewe n’akagezi kahisukamo. Ahubwo nibaza umuntu wemereye uriya rwiyemezamirimo kuhubaka niba atarabibonaga!
ariko turajya he koko....umwaka wose urashira byarangiza ngo ntiyubahirije amategeko agenga imyubakire...ubwo buyobozi buba buri he...ibihombo bingana uko kose umuntu aba azabikizwa n iki...imyenda mu mabanki...gusa n ishyari ririmo. ku karwa k amahoro habyazwa umusaruro, uhakorera akarwa inama aho kwirukanwa, ngo ntibyemewe gutura ku birwa....niyo gkondo ye. kdi biranamutunze, yihangiye umurimo none ngo asenye...Kbuye we, nako Rwanda we...
ibibazo byo mu rwanda ni akumiro ... nta muntu utura ku kirwa se gute ? none iwawa na nkombo si ibirwa narumiwe koko? ngo nta muntu usimbuka umwaka wa gatatu ,ahandi bagera muri um=niversite batarakandagiza ikirenge muri secondaire none mwebwe ngo nine years ...sha Paul afite akazi pe