Karongi: Abayobozi "batekinika" ntibazongera kwihanganirwa-Njyanama
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi, Nsanzabaganwa Emile, aributsa abayobozi mu nzego z’ibanze zo muri ako karere ko nta muyobozi w’umurenge cyangwa w’akagari uzongera kwihanganirwa yatanze amakuru y’ibinyoma mu isuzuma ry’ibikorwa bya gahunda za Leta.
Ibi Nsanzabaganwa yabitangarije mu Nama Njyanama y’Akarere ka Karongi yo kuwa 23/12/2014 yari yatumiwemo bamwe mu bakozi b’akerere bafite mu nshingano z’abo gukurikirana ibikorwa bifata ku buzima bwa buri munsi bw’umuturage nk’ubuhinzi, ubworozi n’ibindi ndetse n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge.
Muri iyi nama Komisiyo za Njyanama y’Akarere ka Karongi, zifatiye ku nkingi enye za Goverinoma y’u Rwanda, zasobanuraga ibibazo zagaragarijwe n’abaturage mu mirenge itandukanye ndetse n’ibyo babonye bitangenda mu buyobozi mu nzego z’ibanze.
Kimwe mu byibanzweho, ni amakuru aturuka mu nzego z’ibanze ngo usanga akenshi kumenya ukuri kwayo biba bitoroshye. Rumwe mu ngero zatanzwe ni nko kuba hari imirenge imwe n’imwe ujyamo wabaza umubare w’abaturage batishoboye (bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe) buri mukozi w’umurenge akaguha umubare utandukanye n’uwa mugenzi we kandi bose bakorera mu murenge umwe.

Ibi ngo biteye urujijo ku buryo bashyira mu bikorwa gahunda za Leta zo kugabanya ubukene dore ko iyo mibare y’ibyiciro by’ubudehe ari yo yifashishwa.
Iki kibazo kiza kiyongera ku kibazo cy’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza byagaragaye ko hari hamwe na hamwe mu mazone bagiye batanga imibare itari yo, kikaba cyatumye Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi ifata umwanzuro ko aho bizongera kugaragara bazabyirengera.
Nsanzabaganwa yagize ati “Ikinyoma kirangirane n’uyu munsi kuko uzongera kubeshya azabeshye nta kibazo ariko ashobora kutazabona amahirwe yo kubeshyuza ibyo yabeshye”.
Akomeza avuga ko bafashe ingamba zo guca burundu ibi binyoma bigaragara mu nzego z’ibanze kuri gahunda za Leta, yagize ati “Uzongera amenye ko azafatirwa icyemezo ruhashya (kwirukanwa mu kazi dore ko ari cyo gihano cya nyuma gifatirwa umukozi)”.
N’ubwo ariko Inama Njyanama yahagurukiye cyane cyane abanyamabanga nshingwabikorwa n’abakozi (techniciens) b’imirenge, bamwe mu bakozi mu mirenge na bo usanga bitakana inzego z’utugari n’iz’imidugudu kuko ngo ari bo iyo mibare iturukaho.

Mu nama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Karongi yo ku wa 15/12/2014, Umukozi Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukamana Colotilde, yagaragarije inzego z’ubuyobozi ku rwego rw’akarere ko bitewe n’inshingano za bo batabona umwanya uhagije wo gukurikirana amakuru bahabwa n’inzego zo hasi.
Yagize ati “Hari intege nkeya mu gukurikirana ibikorwa kuko urababwira ngo bakore ibi ukizera ko babikoze ntujye kureba rimwe na rimwe ukibwira ko babikoze kubera ko mu bitabo byabo baba bakwereka ko babikoze”.
Mukamana akomeza atanga urugero aho na bamwe mu nzego z’imidugudu n’utugari usanga baba badakora bimwe mu byo basaba abaturage gukora.
Agira ati “N’ubu hari aho ushobora kumanuka ukajya kureba ugasanga umujyanama w’ubuzima atanagira na toilette (Ubwiherero) kandi ari umujyanama w’ubuzima.”

Avuga ko baba basabwa kumanuka bakajya kureba koko niba ibyo bahawe n’inzego zitandukanye mu midugudu n’utugari ari ukuri, bityo agasaba ko babagenera igihe gihamye ndetse n’ubushobozi bwo gukurikirana amakuru bahabwa n’inzego zo hasi.
Mu gihe, inzego z’umurenge ariko zitarabona uburyo bunoze zifuza bwo gukurikirana ibyo bikorwa, Ubuyobozi bw’Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi bwibutsa abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ko abakozi kuva ku rwego rw’umurenge bari mu nshingano zabo kandi bakaba bashobora kubafatira ibihano igihe bagaragayeho amakosa amazi atararenga inkombe.
Andi makosa yose azajya agaragara atamenyeshejwe ubuyobozi bw’akarere mbere y’igihe ngo hafatwe umwanzuro, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge azajya ayirengera dore ko ngo hari benshi bakeneye akazi.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|