Karongi: Abatoje Intore basabwe gukurikirana imihigo yazo
Abatoje intore z’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu Karere ka Karongi basabwe gukurikirana uko zishyira mu bikorwa imihigo zahize.
Aba batoza babisabwe ku wa 26 Mutarama 2016 mu muhango wo kuvuga amacumu, aho abatoza bamurikira umutahira w’intore ku rwego rw’akarere ibyo bakoze, na we nyuma yo kubyumva akabatereka inzoga izwi nk’intango y’imihigo mu rwego rwo kubashimira.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Mukabarisa Simbi Dative, yibukije aba batoza ko akazi kabo katarangiriye aha, ahubwo ko bagomba gukomeza gufasha abo batoje kwesa imihigo bahize.
Ati “Murasabwa gukomeza gufasha abo mwatoje kuzuza imihigo biyemeje.”
Ibi byanagarutsweho n’Umutahira w’intore z’Inkingi z’Impinduramatwara za Karongi, Ndagijimana Jean Damascene, wasabye aba batoza guhora bagaragaza ibikorwa by’intangarugero aho bari hose.
Ku ruhande rwabo, abatoza biyemeje gushyira mu bikorwa ibya basabwe, ndetse babigira umuhigo bagomba kwesa.
Sindikubwabo Jonas watoreje kuri site ya Mugonero yavuze ko muri iki gikorwa, bafata intore batoje bakazinjiza mu zindi, noneho bagakomeza gukurikirana uko zishyira mu bikorwa ibyo ziyemeje.”
Abagize uruhare mu gikorwa cyo gutoza intore z’Inkomezabigwi mu Karere ka Karongi bose hamwe ni 235 bakaba baratoje intore 1884 ziturutse mu Mirenge 13 igize aka karere.
Izi ntore zatangiye urugerero kuri uyu wa 27, aho zikora ibikorwa bitandukanye bigamije imibereho myiza y’abaturage n’iterambere.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
reka twizere ko ibyo babwiwe bitaza amasigara kicaro maze bazakurikirane ibyo bahize bizashyirwe mu bikorwa neza cyane bigirire igihugu akamaro