Karongi: Abantu batanu bishwe n’inkangu

Nyuma y’urupfu rw’abantu batanu bose bo mu muryango umwe bishwe n’inkangu mu ka kagari ka Kinyonzwe, umudugudu wa Matyazo, umurenge wa Mutuntu mu karere ka Karongi, ubuyobozi bwafashe umwanzuro wo kwimura indi miryango itatu yari ituranye na banyakwigendera.

Umugabo, umugore n’abana batatu, bitabye Imana bazize inkangu mu ijoro ryo kuwa kabili tariki 16 Mata 2013. Iyo nkangu yatewe n’imvura yaraye igwa mu ijoro, iridura umuhanda unyura mu kagari ka Kinyonzwe, mu mudugudu wa Matyazo.

Munsi y’uwo muhanda hari hatuye imiryango ine, umwe muri yo w’abantu batanu ugwirwa n’inkangu urazima wose. Abantu babibonye bukeye mu gitondo cyo kuwa gatatu bahita batabaza ubuyobozi buje busanga inzu yose iri hasi utamenya niba hari n’inzu yari ihari.

Umuyobozi w’umurenge wa Mutuntu, Ntakirutimana Gaspard, yavuze ko uwo muhanda ubusanzwe wari ukomeye kandi utsindagiye, ariko kubera ubwinshi bw’imvura n’imbaraga z’imivu, umuhanda wararidutse amazi atuma haza inkangu.

Nyuma y’icyo kiza cyazimije umuryango wose, ubuyobozi bw’umurenge bwahise bufata icyemezo cyo gushakira ibibanza indi miryango itatu ihasigaye kuko nayo nta mutekano ifite.

Muri iryo joro kandi inkuba yakubise ku musozi wa Karongi ahari iminara ya ORINFOR yangiza insakazamajwi (émetteur) ya Radio Isangano ikorera mu karere ka Karongi ku buryo iyo radio imaze iminsi ibili yose itumvikana.

Gashonga Jean Claude, umunyamakuru w’Isangano bakunze kwita ‘Muzehe Ga’ yatangarije Kigali Today ko kuri uyu wa kane abatekinisiye ba radio bagiye kureba ibyangiritse muri iyo nsakazamajwi kugira ngo babisane vuba radio isubire ku murongo bidatinze.

Gasana Marcellin

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka