Karongi: Abantu barenga 2.200 barahatanira akazi ku myanya 71 muri IPRC West

Abantu barenga 2200 nibo bemerewe gukora ibizamini by’akazi ku myanya 71 ikenewe mu ishuri shuli rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu karere ka Karongi (IPRC West). Abo batoranyijwe muri 3.800 bari batanze kandidatire, mu bizami byakozwe Kuri uyu wa Gatanu tariki 13/09/2013.

Kubera ubwinshi bw’abemerewe gukora ibizamini by’akazi, ibizamini byakozwe mu byiciro bibili. Aba mbere basaga 500 bakoze mbere ya saa Sita, abandi nabo barenga 500 bakora nyuma ya saasita.

Aho abanyeshuri bafatira amafunguro naho hiyambajwe nka kimwe mu byumba.
Aho abanyeshuri bafatira amafunguro naho hiyambajwe nka kimwe mu byumba.

Umuyobozi mukuru wa IPRC West, Mugiraneza Jean Bosco yatangarije Kigali Today ko hari n’abandi bazakora ikizamini nyuma y’amatora nabo barenga 1000.

Mugiraneza yasobanuye ko IPRC West ikeneye byibuze abakozi 71 ku myanya itandukanye, harimo abarimu, abakozi bo mu biro n’abandi, kugira ngo IPRC ijye mu rwego rwo gutanga impamyabushobozi za diploma. Kugeza ubu yari igifite abarimu n’abandi bakozi yahoranye ikitwa ETO Kibuye.

Mugiraneza, umuyobozi wa IPRC West.
Mugiraneza, umuyobozi wa IPRC West.

Bamwe mu bakoze ibizamini bavuze ko bitari bikomeye cyane, ariko abandi bavuze ko batabonye umwanya uhagije wo kwitegura kuko ngo bamenyeshejwe ko bemerewe gukora ibizamini byanditse umunsi umwe mbere yo kuza kubikora, nk’uko byemejwe n’uwitwa Johnson utashatse kwivuga irindi zina.

Ibizamini bya IPRC byanatanzwe mu Ntara y’i Burasirazuba ku masaha amwe, kugira ngo hirindwe akajagari k’abantu bashobora gushaka gukora ibizamini hombi.

Umuyobozi wa IPRC West Mugiraneza, yavuze ko ibyo babikoze bagamije kwirinda ko hari ushobora gutsinda ikizamini hombi, agateza igihombo cyo kongera gukoresha ikizamini aho atahisemo gukorera yanabujije abandi amahirwe. Ngo bigenze uko babiteganya, abazatsinda ibizamini bashobora kuzatangira akazi ku itariki 04/10/2013.

Marcellin GASANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

thx,4r your ideas concerned school growing into all country

fulgencekalim yanditse ku itariki ya: 17-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka