Karongi: Abahinzi b’icyayi ba Gisovu ngo ntibumva impamvu COOPEC yabo idahabwa ubuzimagatozi

Koperative y’abahinzi b’icyayi ba Gisovu mu karere ka Karongi (COOTHEGIM) yanze guhabwa ubuzima gatozi bwa koperative yabo yo kugurizanya (COOPEC THEGIM) kuko ngo bishobora kuviramo umurenge SACCO gusenyuka kubera ko abanyamuryango bayo benshi n’ubundi ari abahinzi b’icyayi.

Ubuyobozi bw’Umurenge SACCO ya Twumba bwandikiye ibaruwa Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA), na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) bugaragaza ko COOPEC THEGIM niramuka ihawe ubuzima gatozi, ngo nta kabuza SACCO ya Twumba izasenyuka ngo kubera ko abanyamuryango bayo hafi ya bose ari abahinzi b’icyayi kandi ari nacyo kinjiza imari muri SACCO y’umurenge.

Umucungamutungo wa COOTHEGIM, Sinayobye Thomas, we ariko avuga ko nta mpamvu abona yatuma badahabwa ubuzimagatozi bwa COOPEC yabo kuko n’ahandi mu gihugu uhasanga amakoperative y’icyayi afite coopec zayo, hari n’Imirenge SACCO.

Abanyamuryango ba COOTHEGIM bavuye mu nama.
Abanyamuryango ba COOTHEGIM bavuye mu nama.

Sinayobye avuga ko mu Rwanda hose hari amakoperative y’abahinzi b’icyayi 13, arindwi muri yo yamaze guhabwa ubuzimagatozi kandi afite na za coopec zayo n’ubwo aho akorera haba hari SACCO z’imirenge kandi ntibiteze ikibazo.

Nagwahafi Pascal ni perezida wa COOPEC THEGIM, we n’abandi banyamuryango nabo bavuga ko kudahabwa ubuzimagatozi byababera intandaro yo kudatera imbere kandi ari yo ntego nyamukuru ya koperative yabo, bityo bagasanga kwaba ari ukuvutsa uburenganzira umuhinzi w’icyayi.

Hagati aho, ubuyobozi bwa RCA, BNR, akarere ka Karongi, imirenge ya Twumba, Rwankuba na Mutuntu aho abahinzi b’icyayi baturuka, bafitanye inama na COOTHEGIM tariki 15 Ukwakira 2013, kugira ngo bashakire umuti hamwe hatagize uhutazwa.

Centre COOTHEGIM ikoreramo mu Gisovu.
Centre COOTHEGIM ikoreramo mu Gisovu.

Abahinzi b’icyayi ba Gisovu batangiye kubaho muri Nyakanga 1999, baza kwegurirwa na OCIR THE uburyo bwo kwikorera mu 2003 ari bwo habayeho ihererekanyabubasha hagati y’abahinzi n’uruganda rw’icyayi rwa Gisovu rwari ruhagarariye OCIR THE.

Koperative y’abahinzi b’icyayi yo mu Gisovu ifite abanyamuryango 3810, ikaba ihuriyeho imirenge itatu yo mu karere ka Karongi (Rwankuba, Twumba na Mutuntu), n’umurenge wa Nkomane mu karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo.

Coopec yabo (COOTHEGIM) yahawe ibyangombwa by’agateganyo n’ubuyobozi bw’akarere ku itariki 15-06-2010.

GASANA Marcellin

Ibitekerezo   ( 3 )

Mumakoperative(13) y’abahinzi b’icyayi mu Rwanda hose,niba(7)abufite,kuki COOTHEGIM itabubona.Byongeye ahandi birakorana ntamakimbirane aba hagati y’ibyo bigo byombi. NB:1 Ari SACCOO,na COOTHEGIM,irihe shyirahamwe?2 Uwahoze ari Minisitiri w’intebe Bwana Bernard Makuza yarabitwemereye,byongeye duhuza Imirenge (4),ubworero ntampamvu n’imwe yatuma tutahabwa ubuzima_gatozi kdi twujuje ibisabwa.

Esdras yanditse ku itariki ya: 21-08-2014  →  Musubize

Nyamara iriya coopec ifitiye abahinzi akamaro ntimuzatinda kubona ko mwibeshye

Gsana yanditse ku itariki ya: 24-02-2014  →  Musubize

COOTHEGIM BAZAYISENYERE MURI SACCO YA TWUMBA.

Alias yanditse ku itariki ya: 9-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka