Karangazi: Ubuyobozi buratungwa agatoki mu makimbirane y’ubutaka

Umusaza witwa Kadiguza John arasaba ko yahabwa uburenganzira bwo gusubiza beneyo amafaranga yari yahawe agurishije ubutaka agasubirana ubutaka bwe.

Mu gihe cy’isaranganya ry’ubutaka, Kadiguza yahawe hegitari 5 zo kororeramo mu mudugudu w’akayange ka 2, akagari ka Ndama, umurenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare, aza kubugurisha abahinzi 4 ku mafaranga y’u Rwanda Miliyoni 1 n’ibihumbi 675.

Hatangiye gahunda yo kubahiriza ikoreshwa ry’ubutaka icyo bwagenewe, ngo ubuyobozi bwegereye Kadiguza bumusaba gusubiza abo yari yaragurishije ariko ntiyabikora.

Ubuyobozi ngo bwashatse undi muntu wabasubiza ni uko uwitwa Kayitesi Corneli abutanga ho amafaranga y’u Rwanda miliyoni 3.

Agira ati “Natanze miliyoni eshatu abaturage batatu nabahaye miliyoni 1. Hasigaye umwe witwa Muhima aye afitwe n’ubuyobozi bw’akagari kandi bwansinyiye ko buyasigaranye”.

Kadiguza yicaye mu isambu ahanganyemo na Kayitesi.
Kadiguza yicaye mu isambu ahanganyemo na Kayitesi.

Abajijwe impamvu yatanze menshi, Kayitesi avuga ko ariyo yasabwe kuko ngo ariyo yagombaga gusubizwa abahaguze mbere.

Karemera Ignace, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Ndama avuga ko kuba Kayitesi yaratanze arenze ayagombaga gusubizwa atari ikibazo kuko batari bazi neza ayo uwitwa Ntesi agomba gusubizwa, kuko yanze kubaha amasezerano y’ubugure.

Uyu muyobozi ngo abitse miliyoni 1 n’ibihumbi 200 amaranye umwaka nyamara ariko Kayitesi we avuga ko yamusigiye miliyoni 2.

Ntesi John bita Muhima atuye Kagitumba mu murenge wa Matimba. Avuga ko we akimara kubwirwa ko icyo akorera ku butaka yaguze na Kadiguza Hegitari 3 atari cyo bwagenewe yasubiyeyo akamusubiza ayo yari yahaguze amwongereraho n’inyungu.

Avuga ko yamuhaye miliyoni 1 n’ibihumbi 400 ku bihumbi 675 yari yahaguze kuko harimo inzu n’ibiti yari yarateye.

Kadiguza bivugwa ko yananiwe gusubiza abo yari yaragurishije avuga ko atari ko byagenze kuko ngo yavuganye n’ubuyobozi ko arimo kugurisha imitungo ye kugira ngo abasubize amafaranga yabo, ahubwo wenda ikibazo ariko uko yatinze kubikora.

Kadiguza yari yazanyemo inka ze ariko yasabwe kuba azikuyemo mu gihe hashakwa uko ikibazo cyakemuka.
Kadiguza yari yazanyemo inka ze ariko yasabwe kuba azikuyemo mu gihe hashakwa uko ikibazo cyakemuka.

We yifuza ko yahabwa uburenganzira agasubiza abo yari yaragurishije kuko amafaranga yabo ahari abitse, ndetse ko yamaze gusubiza uwo wari yaragurishije hegitari eshatu naho abo yagurishije ebyiri bo basubijwe n’ubuyobozi.

Kadiguza we akeka ko impamvu atemerewe gusubiza abo yari yaragurishije ari uko ubuyobozi bw’akagari bwari bwabonye ahari inyungu. Ibi abishingira ku kuba uwasubije abaturage yaratanze miliyoni 3 nyamara ubundi yagatanze miliyoni 1 n’ibihumbi 675.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare buvuga ko iki kibazo bukizi kandi ko mu minsi mike kiraba cyakemuwe burundu.

Muganwa Stanley, umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu avuga ko babanje kugisesengura no kuganira n’impande zombi, ubu bagiye kubahuriza ahari ubu butaka noneho hafatirwe hamwe icyemezo kizashimisha buri wese.

Ikindi bamwe mu baturage basubijwe amafaranga yabo banenga ni ukuba barahabwaga amafaranga batanze bagura hakuwemo imisanzu y’inyubako z’ibyumba by’amashuli n’ibindi.

Uyu musaza Kadiguza yari yazanye inka ze azishyira muri uru rwuri yirukana iza Kayitesi wasubije bamwe mu bari baguze amafaranga yabo, ariko nawe yasabwe kuzikuramo mu gihe hagishakwa uburyo bwo gukemura iki kibazo burundu.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubuyobozi bushishoze kuko harimo ibanga hagati y’aba bantu baguze n’uyu musaza ariko izi nka ntimuzicishe inzara kabisa

Mabano yanditse ku itariki ya: 28-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka