Kangwagye na Bahame bagaruwe mu buyobozi

Justus Kangwagye na Hassan Bahame, bahoze ari abayobozi b’uturere, bagaruwe muri Leta n’inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa kane tariki 27 Mata 2016.

Kangwagye wasoje manda ku buyobozi bw’Akarere ka Rulindo, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe kwegereza Abaturage Ubuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB).

Kangwage (ibumoso) na Bahame bongeye kugirirwa icyizere.
Kangwage (ibumoso) na Bahame bongeye kugirirwa icyizere.

Naho Bahame wahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC).

Uretse Kangwagye wasoje manda ze ebyiri ku buyobozi bw’akarere, Bahame yeguye kuri uyu mwanya kubera amakosa yo guha rwiyemezamirimo isoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko byatumye anafungwa ariko akaza kugirwa umwere nyuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

turabashimiye natwe muzatubarize akokazi niba abarangije atandatu ya primaire6 niba bakaduha tukakikorera kuko ubukene hatagize igikorwa buratwishe

sekamana arias Kavubi yanditse ku itariki ya: 29-04-2016  →  Musubize

Burya rero bavandimwe hari uwabona ko Umuyobozi afite intege nke ARIKO KANDI hari n’undi UBA UZI UBUSHOBOZI BWE kuturenza Uwashyizeho Sheikh ntiyibeshye buriya azi imikorere ye none hari Habuze abandi?
Kandi ntawanenga inikorere y’Umuntu ataratangira gukora.

Mbifurije kurushaho gukunda Igihugu no kugiteza Imbere

Thanks

ALIAS yanditse ku itariki ya: 29-04-2016  →  Musubize

Reka dutegereze umusaruro wabo wenda nyakubahwa hassan we, akatabonekeye mu isiza kazabonekera mu isakara.

alias yanditse ku itariki ya: 29-04-2016  →  Musubize

amajyambere atagejeje ku baturage mu karere azayageza ku baturage kubera ko yicaye muri ministere?

kaka yanditse ku itariki ya: 28-04-2016  →  Musubize

ARIKO SE SHEIKH BAHAME HASSAN KO YAFUNZWE AZIRA GUTANGA ISOKO MU BURYO BUTEMEWE N’AMATEGEKO, YABA YARAGIZWE UMWERE KO NONEHO AZAMUWE MU BUSHORISHORI?

Eddy yanditse ku itariki ya: 28-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka