Kamonyi: Yishe umugore we hashira amezi 6 bitaramenyekana

Umugabo witwa Rudasingwa Gaspard utuye mu kagari ka Mbati mu murenge wa Mugina mu karere ka Kamonyi aremera ko yishe umugore we Nyiramana Beltilde. Hari hashize amezi arenga atandatu nta uzi aho uwo mugore aba.

Uwo mugabo ufite imyaka 33 avuga ko yiyiciye umugore we nyuma yo gutongana bapfa amafaranga ibihumbi ijana yari yabikije uwo mugore yayamwaka akamuha ibihumbi mirongo itanu gusa.

Uwo muryango warwanye ku gicamunsi cyo ku itariki ya 02/06/2011, abaturanyi barahurura ariko bararebera gusa nk’uko umwe muri bo witwa Concensa abivuga, ngo “bari basanzwe barwana bakikiza”.

Nyamara imirwano y’uwo munsi ntiyari isanzwe kuko ariho Rudasingwa yanogonoye umugore we yarangiza akamujugunya mu musarani yarangiza akajya abwira abaturanyi ko umugore we yahukanye. Abaturanyi be barebyemeye kuko ngo n’ubusanzwe hari ubwo uwo mugore yagendaga akazongera akagaruka.

Concensa ati “njye nibwiraga ko umugore yarakaye akaba yarigendeye burundu”.

Mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso, Rudasingwa yapanze kwimuka aho yari atuye nyuma y’amezi abiri akoze iryo bara, maze na wa murambo awucukurira umwobo inyuma y’inzu yimukiyemo, awuzana rwihishwa awushyiramo.

Icyobo yashyizemo umurambo aho yimukiye.
Icyobo yashyizemo umurambo aho yimukiye.

Umuvandimwe wa Nyakwigendera witwa Mukamana Chantal washatse mu karere ka Ruhango, ni we wumvise abaturanyi bavuga ko batazi aho mukuru we asigaye aba, afata icyemezo cyo kurega uwo mugabo mu buyobozi ngo amusobanurire aho mukuru we yagiye. Yabimenyesheje ubuyobozi ku cyumweru tariki ya 15/1/2012.

Ikibazo cyagejejwe kuri Polisi y’umurenge wa Mugina bahita bata muri yombi Rudasingwa maze batangira gushakishiriza umurambo mu musarane w’aho uwo mugabo yari atuye baraheba.

Rudasingwa ubwe, niwe wiyemereye, mu ijoro ryo kuwa 16/01/2012, ko yishe umugore we ajya no kuberaka aho yamushyize.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugina, Rwiririza Jean Marie Vianney, yagaye abaturage basanze uwo mugore akubitwa bakicecekera ndetse n’ubuyobozi bw’umudugudu bwamukingiraga ikibaba kuko ngo urugo rwahoragamo intonganya. Avuga ko ibyo ubuyobozi bw’umurenge ntibwari bubizi.

Uyu muyobozi akangurira abagore kumenya uburenganzira bwabo bw’ibanze, bakitabaza ubuyobozi mu gihe bahohotewe. Asaba ko ibi bitazongera kubaho ukundi.

Rudasingwa ubu ucumbikiwe kuri sitasiyo ya Rukoma, avuga ko amaze guhishura ibanga yari amaranye amezi atandatu, yiteguye gusaba imbabazi abavandimwe b’umugore we, abana ndetse na Leta kandi ngo yiteguye kwakira igihano azahabwa.

Nyakwigendera yasize abana batatu, umukuru w’imyaka icyenda, naho umuto afite imyaka itatu.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka