Kamonyi: Urubyiruko rurashinjwa ubunebwe
Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Kamonyi bavuga ko abana babo banga kubafasha gukora imirimo yo mu rugo bakirirwa ku muhanda banywa inzoga n’ibiyobyabwenge, nyamara urubyiruko rwo ruhamya ko nta kazi gahagije ko gukora gahari.
Ku masanteri y’ubucuruzi atandukanye yo mu karere ka Kamonyi, hakunze kwirirwa urubyiruko rwiganjemo abasore. Bamwe bavuga ko bakora akazi ko kuranga amazu n’ibibanza bigurishwa, abandi bakavuga baza guhagarara ku masanteri ngo barebe ko hari uwabaha akazi ko guhingira amafaranga cyangwa ako kubaka.
Mugabushaka Sylvestre, ubusanzwe ukora akazi ko guhingira amafaranga cyangwa ako guhereza abafundi, atangaza ko akazi kabaye gake. Ubwo rero ngo “iyo nta kazi gahari, umuntu ahitamo guhagarara ku gasanteri ahahurira abantu benshi ngo arebe ko hari uwamurangira aho kari”.
Abandi bo bavuga ko akazi ko guhinga kabaye gake kuko ahenshi mu ho bahingaga hubakwa amazu, bagahitamo gukora akazi ko kuranga ahari ibibanza cyangwa amazu agurisha. Ngo iyo wakoze ako kazi abagurisha baguhemba amafaranga agera ku 10% ry’ayo bahawe.
Ababyeyi ariko ntibishimira uko guhagarara ku muhanda k’urubyiruko ruvuga ko rwabuze akazi, ahubwo bavuga ko ari abanebwe kuko banga kubafasha guhinga n’indi mirimo yo mu rugo.
Kabandana uhinga urutoki avuga ko yahaye insina nke umuhungu we ngo aziteho ajye agurisha ibitoki abashe kubona amafaranga yo kugura ibyo akeneye ariko yaranze.
Ngo yongeye kumusaba kwiga umwuga wo gukora inkweto cyangwa gusudira nabyo arabyanga. Kwirirwa ku muhanda yahanduriye ingeso mbi zo kunywa itabi n’inzoga, uyu mubyeyi we akaba asaba Leta ko yajya ihana abasore birirwa mu masanteri ntacyo bahakora.
Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri gikunze gutakwa n’urubyiruko, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, atangaza ko hari kubakwa Agakiriro muri Bishenyi, ahazajya hakorerwa imyuga itandukanye, abashaka kwiga bakajyayo ndetse n’abatari bake bakahabona imirimo.
Ikindi Umuyobozi w’akarere agarukaho ni uko mu mirenge yose hari abajyanama mu mishinga y’iterambere bafasha abafite imishinga kuyinoza ngo ibashe guhambwa inguzanyo n’ibigo by’imari.
Abafite imishinga kandi ngo inguzanyo zirahari kuko Ikigega cy’ingwate cya BDF gikorana n’Ibigo by’imari by’Umurenge SACCO. Ku bw’iyo mpamvu arasaba urubyiruko rwo muri Kamonyi kwishyira hamwe bagashaka icyo bakora.
Marie Josée Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|