Kamonyi: Umusore yagwiriwe n’igiti bari bagiye kumanikaho amashanyarazi ahita apfa

Hakizimana Felicien w’imyaka 26 yagwiriwe n’igiti cyo kumanikaho insinga z’amashanyarazi ahita apfa kuwa gatandatu tariki 14/07/2012, ahagana mu masaa tanu za mugitondo.

Uyu musore yagwiriwe n’igiti ubwo we na bagenzi be bari bacyikoreye bakijyanye aho cyari kigiye gushingwa mu mudugudu wa Rukaragata, akagari ka Gihara mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi.

Abasore bane bari batwaranye igiti bakijyanye mu mwobo cyagombaga gushingwamo, maze umwe muri bo anyerezwa n’inkweto za bodaboda yari yambaye, akarekura, icyo giti gihita kigwira Hakizimana ahita apfa; nk’uko umwe mu babibonye abitangaza.

Hakizimana yahise ajyanwa gukorerwa isuzumwa mu bitaro bya Remera Rukoma; nk’uko bisobanurwa na Sindayigaya Manasseh, umukozi muri sosiyete yitwa Akagera ishinzwe ibikorwa byo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ingufu, amazi n’isukura (EWSA).

Akagera Company ngo igenera ubwishingizi abakozi bayikorera iyo mirimo, ku buryo umuryango w’uyu musore uzafashwa mu mihango yo kumushyingura ndetse ugahabwa n’impozamarira.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka