Kamonyi: Umusore uri mu kigero cy’imyaka 20, arashakisha iwabo yavuye afite imyaka irindwi
Kwihangana Viateur, mwene Ndagijimana na Souzana, akaba afite mukuru we witwa Nzavuga Pierre, aravuga ko yabuze iwabo afite imyaka irindwi, akaba amaze imyaka isaga 12 acumbikirwa n’abaturage batandukanye.
Uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 20, ngo yavuye iwabo hitwa i Murambi, ari kumwe na mushiki we wari waje kuhataha ubukwe, ariko amaze igihe gito k’uwo mushiki we abacika mu gitondo cya kare azi ko yisubiriye iwabo.
Ngo ntiyabashije kumenya inzira imusubiza iwabo, ahubwo yagenze mu muhanda wa Kaburimbo bugera aho bumwiriraho arara ku nzira, bukeye arakomeza aragenda kugeza ahingutse ku giti cy’inyoni, aho yafashe umuhanda werekeza mu majyepfo ukamugeza ku kiraro cya Nyabarongo.

Kwihangana avuga ko yageze ku kiraro akabona hameze nk’iwabo kubera umuhanda w’itaka werekeza ahitwa i Mwendo. Ngo yahise anyura mu muhanda w’itaka ageze i Mwendo ho muri Nyarugenge acumbikirwa n’umugore, baje kugirana ikibazo cy’ibiryo akamutwika intoki maze umugore bakamufunga.
Yakomeje kuba mu ngo z’abaturanyi b’uwo mugore, ariko mu mwaka wa 2008 azana n’umukecuru babanaga gutura ku Ruyenzi ho mu murenge wa Runda, kuri ubu akaba aba ku mukwe w’uwo mukecuru witwa Gasirikare.
Ngo hari igihe yigeze kubwira abo aho aba, ngo agiye gushaka iwabo ariko ntiyahageze kuko yateze imodoka ijya mu majyaruguru yagera mu karere ka Rulindo kuri Base, akavamo akagenda umuhanda w’itaka, agashiduka ageze ku mupaka w’u Rwanda na Uganda, maze abakozi baho bakamugarura.
Yagarutse kuba kwa Gasirikare, ariko ngo n’ubwo bamufata nk’umwana wa bo bwite, ahorana icyifuzo cyo kongera kubona iwabo kuko akeka ko kubura kwe kwagize ingaruka kuri mushiki we wari wamujyanye.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
MUZABAZE AHITW I MURAMBI MU MURENGE WA TUMBA AKARERE KA RULINDO HAFI Y ’ IKINIHIRA
uwanditse iyi inkuru iyo aba yashyizeho iyo MURAMBI niyahe? ko hari za murambi nyinshi! mukamubaza nizina rya mushikiwe! wenda bya mufasha! ni murambi ya muhazi? niya rurindo hariya za mugambazi?