Kamonyi: Ngo yagaye umunani, atwikisha se umubyara amazi ashyushye
Munezero Aphrodis w’imyaka 25, utuye mu Mudugudu wa Nyamiyaga, Akagari ka Kidahwe, mu Murenge wa Nyamiyaga yatwikishije se umubyara Muhutu Vedaste amazi ashyushye mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki 9 Kamena 2015 ubuyobozi bukaba bukekeka ko bapfuye umunani.
Yaba uwatwitswe ndetse n’umugore we Mukakalinda Beata bavuga ko ntacyo bapfaga n’uwo muhungu wabo dore ko ari we mwana wenyine bari bafite.

Ariko abaturanyi bavuga ko uyu muhungu, Munezero, kuri ubu ufungiye kuri Polisi ya Mugina, asanzwe agira urugomo cyane iyo yanyweye ibisindisha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamiyaga, Rwiririza Jean Marie Vianney, atangaza ko uyu musore yigeze kugirana ibibazo na se bapfa umunani,akaba akeka ko ari cyo yamujijije.
Ngo umubyeyi yamuhaye umunani arawugaya,amusobanurira ko n’ibindi byose ari ibye kuko ari we muzungura wenyine, ariko kuva ubwo ngo yatangiye guhangana na se.

Ababyeyi be bifuza ko umwana wabo yababarirwa akarekurwa ahubwo akajya gushaka amafaranga yo kwishyura kwa muganga kuko nta mituweri bafite.
Rwiririza we arasaba urubyiruko kwirinda ibisindisha kuko ari byo bibashora mu bikorwa bibi, ahubwo arabakangurira gukora kugira ngo biteze imbere.
Uwiringira Marie Josee
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
Birababaje pe! Kuki umuco kwangizwa n ’abakawusigasiye koko? Uwo musore yibutswe uburenganzira n’inshingano. I
nihakurikizwe ubutabera kuko ejo hazaba ibirenze kuribiriya yakoze
nihakurikizwe ubutabera kuko ejo hazaba ibirenze kuribiriya yakoze
Ntakundi uwo musaza yihangane
ariko abana bubu babaye bate? ubuse ko agiye gereza niwa Baja barikwamuganga ubu yungutsiki? usibye kubara nabi reka naho bamuhaye bahagurishe abavuza doreko ntabwisungane mukwivuza bafite, yewe nuko bafite abobabyeyi abandi barabifuza naho bo bakatwika bazicuza
birababaje ariko ntafungurwe atanyuze mumategeko
Ntibisanzwe kubona aho umwana umwe rukumbi umuryango ufite agera aho kwangiza umubyeyi we ako kageni kandi ari nawe wazazungura ibyabo doreko ntanuwo babirwanira.
Abanyarwanda bibabere isomo kuko ntiwagera muriki gihe utaragura mituelle de santé ukeka ko mugihe wahura nimpanuka iyo ariyo yose ukabona ko wazishyura iki bibaye ngobwa ko uba utishoboye.
yewe eregakoko isi ubanza koko igeze kundudu, hamwe bavuze NGO umubyeyi azica umwana nawe yice umubyeyi none birasohoye pee!!!!