Kamonyi: Ngo ibikomere bya politiki y’ikinyoma bizakizwa na “Ndi umunyarwanda”
Mu biganiro kuri gahunda ya “Ndi umunyarwanda” byatangiye mu mirenge yose igize igihugu tariki 27/01/2014, abagize inzego zihagarariye abaturage, bibukijwe ko politiki y’ikinyoma yatwikiriye ibikorwa by’ubutegetsi bubi, abaturage bagacengezwamo amacakubiri n’ubwicanyi ku buryo bageze n’aho bakora Jenoside.
Mu murenge wa Gacurabwenge mu karere ka Kamonyi beretswe filimi ku bushakashatsi bwakozwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Pierre Damien Habumuremyi, ku buryo amacakubiri hagati y’amoko y’abahutu n’abatutsi yabibwe mu Banyarwanda; aho bagaragaza uko abakoloni n’abamisiyoneri bashyizemo Abanyarwanda ko batandukanye.
Iyi Filimi kandi iragaragaramo amadisikuru ya bamwe mu bategetsi ba Repubulika ya mbere n’iya kabiri, bubakiye kuri politiki zabeshyaga Abanyarwanda ko baharanira ubumwe n’iterambere ryabo, ariko hagahoraho ubwicanyi n’ihohotera byibasiraga ubwoko bw’abatutsi kugeza aho bakorewe Jenoside muri 1994.

Abakurikiranye ibiganiro mu murenge wa Gacurabwenge bavuga ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ije komora ibikomere byasizwe n’iyo politiki mbi, kuko abenshi bagiye barenganywa bazira ubwoko bwa bo; hakaba hari n’abagifite ipfunwe ry’uko batabasha kuvuga ukuri kuri ayo mateka y’ikandamiza yabaye.
Vuganeza Aaron wari uyoboye ibiganiro, yabasobanuriye ko iyi gahunda igamije kubaka Ubunyarwanda kurusha uko Abanyarwanda bakwibonamo amoko. Ngo kuganira kuri “Ndi Umunyarwanda” iki gihe ni ugushimangira ibiganiro kuri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge no ku iterambere zidahwema kugezwa ku Banyarwanda.
Ngo iyi gahunda izafasha mu myiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko izatuma amoko yose yumva ko abapfuye bari Abanyarwanda kandi bazize imiyoborere mibi yaranze u Rwanda, bityo bose baharanire kubaka ubumwe n’uko igihugu kitasubira mu icuraburindi.

“Ndi Umunyarwanda” kandi ngo igamije kubaka abana bato, kugira ngo bazakure bumva ko ari Abanyarwanda , aho kubakira ku moko nk’uko byagiye bitozwa abari bato mu butegetsi bwabanje. Hagamijwe kandi kubaka ishema ku Munyarwanda wese, akareka guterwa ipfunwe n’uwo ari we.
Kuganira kuri “Ndi Umunyarwanda” mu karere ka Kamonyi, byatangiriye mu mirenge 6, aho bazamara iminsi ibiri bungurana ibitekerezo. Umunsi wa mbere wibanze ku bisobanuro, umunsi wa kabiri abayitabiriye bakaba bazasangira amateka mabi yababayeho mu butegetsi bwabanje.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
iyi gahunda jye nyibonamo ipfundo ry’ukuri mu banyarwanda kandi ikazakuraho urwikekwe hagati yabahemutse n’abahemukiwe maze tugakomeza kubana mu bumwe buzira umunabi
umunsi twasobanukiwe nagahunda ya Ndimunyarwanda nukuri nta muyobozi uzazana amacakubiri mu baturage ngo bamuhe umwanya kandi niyo nzira izadufasha mukubaka igihugu cyacu.