Kamonyi: Mu marushanwa y’imiyoborere myiza Itsinda “Inzira nziza” ryegukanye insinzi

Itsinda ry’abasore batatu bo mu murenge wa Musambira nibo begukanye umwanya wa mbere, mu marushanwa y’imiyoborere myiza yabaye ku rwego rw’akarere. Amarushanwa yari ahuje amatorero n’abahanzi ku giti cyabo icyenda.

Mu njyana ya Raggae, aba basore bigize itsinda bise "Inzira nziza", baririmbye indirimbo imenyekanisha ibyo abaturage bagomba gukora, kugira ngo bafashe abayobozi ba bo kubahiriza gahunda y’imiyoborere myiza.

Aya marushanwa yabereye mu nzu Mberabyombi y’aka karere kuri uyu wa Gatanu tariki 02/11/2012.

Robert Mucundanyi umwe mu bagize Itsinda “Inzira nziza”, yavuze ko indirimbo yabo ihamagarira abaturage kwamagana akarengane na ruswa. Ikanasaba abayobozi n’abayoborwa gukorera hamwe bakubahiriza gahunda za Leta kuko ari yo nzira yo kwesa imihigo.

Mbere y’uko batangira amarushanwa, akarere kari kabanje koherereza abazarushanwa, inyandiko ikubiyemo amabwiriza agenga amarushanwa.

Buri gihangano cyagombaga kuba gikubiyemo ubutumwa bwo kurwanya ruswa n’akarengane, kwitabira gahunda za Leta nka Mutuweli, Isuku, gukorana n’ibigo by’imari n’ibindi.

Itsinda "Inzira nziza" niryo ryegukanye umwanya wa mbere rihabwa amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 40, mu marushanwa y'imiyoborere myiza mu kuririmba.
Itsinda "Inzira nziza" niryo ryegukanye umwanya wa mbere rihabwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 40, mu marushanwa y’imiyoborere myiza mu kuririmba.

Abitabiriye amarushanwa bose bishimiye iyo gahunda y’amarushanwa y’imiyoborere myiza, kuko afasha abaturage kwiyibutsa gahunda za Leta kuko arizo imiyoborere myiza yubakiyeho.

Marie Therese Mukamurasire wo mu murenge wa Gacurabwenge avuga ko n’abo mu itorero rya bo bashishikazwa no kubahiriza ibyo Leta ibasaba, mbere y’uko batangira kubikangurira abandi mu ndirimbo.

Ku bwa Marie Goretti Murekatete, umukozi ushinzwe imiyoborere myiza, asanga ayo marushanwa agamije kurandura ruswa n’akarengane mu baturage kuko ari nabo bigiraho ingaruka.

Aragira ati: “Iyo ubutumwa bunyuze mu bihangano ubutumwa bugera kuri benshi kandi bugahita bucengera”.

Aya marushanwa yabanje kubera ku rwego rw’umudugudu, urw’akagari n’urw’umurenge. Ku karere abarushije abandi mu ndirimbo bahembwe amafaranga y’ u Rwanda ibihumbi 40, bakurikirwa na Orukestire Iryamukuru yo mu murenge wa Nyarubaka yahembwe ibihumbi 20.

Naho mu mivugo, uwabaye uwa mbere ni uwa Abdala wo mu murenge wa Nyarubaka wahembwe ibihumbi 20, uwa kabiri aba Shyaka Hassan wo mu murenge wa Musambira wahembwe ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka