Kamonyi: MINALOC yemereye inkunga abatuye mu mudugudu wa Nyamugari
Nyuma yo kwandikira Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu bayisaba ubufasha, Abacitse ku icumu rya Jenoside batuye mu mudugudu wa Nyamugari, Akagari ka Nkingo, umurenge wa Gacurabwenge basuwe n’umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri abemerera ubufasha.
Kuri uyu wa kabiri tariki 02/10/2012, abatuye umudugudu wa Nyamugari basuwe na Dr Alvera Mukabaramba, bamugaragariza ko amazu babamo yatangiye gusenyuka, kandi n’ubuzima babayeho bukaba atari bwiza.
Abatuye umudugudu wa Nyamugari batangaza ko uyu muyobozi abagendereye nyuma y’ibaruwa itabaza, umwe muri bo yari yarandikiye Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu ntangiro z’ukwezi kwa Kamena 2012, yasabaga ubufasha ku bibazo byinshi bibugarije.
Nk’uko Imanzi Al Fahd Sudi, wanditse iyo baruwa abitangaza, ngo ikibazo nyamukuru cyamuteye kwandikira Minisiterri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ni icy’amazu n’ubwiherero bubakiwe byari bitangiye gusenyuka ndetse n’ubukene bwugarije abatuye uwo mudugudu kubera kubura ubufasha.
Imanzi akomeza avuga ko nyuma yo kwirebera imibereho y’abatuye Nyamugari, Dr Mukabaramba yasabye ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi n’Ikigega cya Leta gitera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye (FARG), gusana amazu n’ubwiherero mu buryo bwihuse no gufasha iyo miryango gukora imishinga y’iterambere rirambye.

Dr Mukabaramba kandi ngo yemereye iyo miryango inkunga y’amafaranga miliyoni eshanu yo kubafasha kwikura mu bukene.
Abatuye umudugudu wa Nyamugari, bibumbiye muri Ishyirahamwe “Umuhuza-Nyamugari”, bishimiye uwo mushyitsi wabagendereye kuko ngo kuva mu mwaka wa 2001 bahatura, nta bashyitsi bakomeye bari barigeze babagenderera.
Umudugudu wa Nyamugari utuyemo abantu 105, bibumbiye mu miryango 36; bakaba batuye mu mazu 21 bubakiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) mu mwaka wa 2000, n’andi 15 bubakiwe n’abakoraga imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro (TIG) ku nkunga ya Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu na FARG muri 2008.
Abatuye uwo mudugudu baje baturutse mu byahoze ari amakomini atandukanye yahurijwe mu karere ka Kamonyi. Batuye kure y’amasambu yabo ku buryo batabona uko bajya guhinga yo. Kandi ngo abenshi mu batuye uwo mudugudu ni abakecuru n’abandi bantu bafite ubumuga n’indwara zidakira batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyo koko, uyu mudugudu ukwiriye gufashwa.
1. amazu yabo kandi ibibabaje ayabakecuru bashaje cyane agiye gusenyuka
2. ahantu batuye hamaze kuba nk’umugi, kuburyo n’imibereho yaho isigaye igoye, kandi batuye kure y’amasambu yabo
3. Byaba byiza iyi nkunga babahaye Minisiteri yabafasha no kuyashora mu mushinga wabungukira kuko abenshi bashaje nkuko byavuzwe haruguru. Leta nigume ibabere ijisho, gusa iki ni igikorwa cyerekana ubushake bwa leta yacu mu kurwana k’umuturage.