Kamonyi: Intumwa za Prezidansi zasuye inteko y’abaturage ya Nyamiyaga
Abakozi bo muri Prezidansi, tariki 29/02/2012, basuye inteko y’abaturage ya Nyamiyaga mu rwego rwo kureba uko abayobozi b’akarere ka Kamonyi bakemura ibibazo by’abaturage.
Semakuba Francois na Sangwa Perpetue bashinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Prezidansi bari baje kureba uko akarere nk’urwego rushinzwe gushyira mu bikorwa gahunda za Perezida wa Repubulika, gakemura ibibazo abaturage bajya bageza ku mukuru w’igihugu; nk’uko byasobanuwe n’ umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques.
Semakuba yasobanuye ko muri 2011 ibibazo bigera kuri 17 by’Abanyakamonyi byagejejwe ku mukuru w’igihugu, akaba yari yasabye ko ubuyobozi bw’Akarere bwabikemura. Umuyobozi w’akarere yatangaje ko izo ntumwa zashimye uko ibyo bibazo byakemuwe.
Semakuba yasabye abaturage kujya bitabira gushyikiriza ibibazo byabo ubuyobozi bw’ibanze kuko iyo babigejeje ku mukuru w’igihugu nawe abanza akabaza umuyobozi w’Akarere niba icyo kibazo akizi.
Avuga ko mbere abaturage bikoraga bakaza gusaba inka umukuru w’igihugu. Abonye ko abaturage bose bataza kumusaba ngo abone izo abaha, ashyiraho gahunda ya “Gira inka”, aho abaturage b’abakene bahabwa inka kandi bagatoranywa biciye ku rwego rw’umudugudu.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|