Kamonyi: Intore ziri ku rugerero mu kagali ka Gihinga ntizicaye ubusa

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr. Alvera Mukabaramba, kuri uyu wa Gatanu tariki 1/02/2013, yasuye Intore ziri ku rugerero mu kagari ka Gihinga umurenge wa Gaurabwenge, zimutangariza uko ibikorwa bigenda n’imbogamizi bahura na zo.

Intore za Akagari ka Gihinga zasobanuriye Umunyamabanga wa Leta ko ziri mu gikorwa cyo kubarura ingo zigize akagari ka bo, zuzuza ifishi iriho amakuru akenewe kugira ngo hamenyekane uko urugo ruhagaze na gahunda rukwiye gukorerwaho ubukangurambaga.

Urutonde rw’ingo za buri kagari rusanzwe ruzwi, ariko iryo barura rigamije gutanga amakuru ahagije ku ngo zibana zitarasezeranye, izidafite ubwiherero, izidafite akarima k’igikoni n’ibindi bibazo bijyanye n’imibereho, nk’uko umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Jacques Rutsinga yabisobanuye.

Dr. Mukabaramba asobanurirwa ibikorwa by'izo ntore.
Dr. Mukabaramba asobanurirwa ibikorwa by’izo ntore.

Dr. Mukabaramba yasabye izi ntore ko nyuma y’ibarura bazicara bakarebera hamwe ibibazo bagiye basanga muri buri rugo, bakigira hamwe ubufasha bashobora gutanga, bagendeye ku mihigo bari barihaye ubwo basozaga itorero.

Amiel Uwitonze, uhagarariye izo ntore, yavuze ko uretse ibarura ry’ingo, hateganyijwe gukorwa ibindi bikorwa by’imirimo y’amaboko nk’umuganda, uturima tw’igikoni, ibikorwa by’isuku. Bakazigisha itorero ryo mu mudugudu no gukora ubukangurambaga kuri gahunda zitandukanye z’iterambere.

Mu mbogamizi bahura nazo, ni ukubangamirwa n’imyumvire ya bamwe mu baturage usanga batabakira neza n n’imvura ijya ibabuza kujya gukora. Dr Mukabaramba yasabye inzego z’ubuyobozi kumenyesha abaturage ibikorwa by’intore.

Akagari ka Gihinga gafite intore ziri ku rugerero 39, mu gihe mu karere kose hari intore zigera ku 1.158.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka