Kamonyi: Inka y’ubwiyunge ni umuhuza w’abakoze Jenoside n’abayikorewe
Inka umuryango “CARSA “ uha abakoze Jenoside n’abayikorewe ngo ibafasha gushimangira inzira y’ubwiyunge kuko ubufatanye mu kuyitaho butuma habaho gusabana.
Nyuma y’ibiganiro n’amahugurwa ku bumwe n’ubwiyunge bahabwa n’Umuryango wa Gikiristu ugamije Ubwiyunge no gufasha abatishoboye, CARSA, bamwe mu barokotse Jenoside n’abayikoze bahawe inka bise “Inka y’Ubwiyunge” ibabera impamvu ituma bakomeza kubana no gusabana.

Tariki 21 Kanama 2015, ubwo uyu muryango washyikirizaga inka 49 amatsinda y’abantu biyunze bo mu mirenge ya Rugarika na Nyarubaka, abazihawe bahamije ko ku bw’inyigisho bahawe basigaye babanye neza.
Mukanziga Cecile na Kagaju Seraphine batuye mu Mudugudu wa Ruramba, Akagari ka Masaka, mu Murenge wa Rugarika, bamaze imyaka myinshi batumvikana, kuko umwe yari yarahishe undi amakuru y’urupfu rw’umugabo we, nyuma umubiri we ukaza gutahubwa mu murima we.
Muri uko kutumvikana hajemo no kujya babwirana amagambo mabi, umwe muri bo afungirwa Ingengabitekerezo ya Jenoside.
Aba baturanyi bombi bakomeje kubana bazirana ku buryo nta wanyuraga ku wundi ngo amusuhuze. Umuryango CARSA wabahaye amahugurwa y’Isanamitima ubumvisha ko buri wese afite igikomere kandi ko biyunze byabafasha bombi, none kuri ubu barahamya ko bageze ku bwiyunge.

Kagaju aragira ati ”Baratwigishije, baradusengera, baduha inama nziza ku buryo agakoko kazamukaga mu mutima kagatuma twangana kasigaye ku ntebe. Twaratashye tugeze mu rugo, turanywa turarya turishima.»
Gupima ikigero cy’ubwiyunge ngo biragoye , ariko Umuyobozi wa CARSA, Mbonyingabo Christophe ,ahamya ko uburyo abiyunze bafatanya korora inka bahawe ari kimwe mu bimenyetso bishobora gufasha uwakora ubushakashatsi ku bumwe n’ubwiyunge.
Avuga ko iyo uwacitse ku icumu n’uwakoze Jenoside bafatanyije inka, ibikorwa bahuriramo byo kuyitaho bituma barushaho kwegerana. Ngo kuyubakira ikiraro, kuyahirira, gusangira amata no kuziturirana bituma uwatinyaga undi amutinyuka.
Kuva mu mwaka wa 2010, umuryango CARSA ukorera mu mirenge itandatu y’Akarere ka Kamonyi, umaze gutanga inka 349, umuyobozi wa CARSA agahamya ko abantu 698 bazihaye bakibanye neza.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Muzaze n’i Kigali aha niho hatuye aba nyabwenge benshi, abe ariho mupimira urugero ubwiyunjye bugezeho, naho abaturage burya ntibagira icyo bapfa iyo bahinze bakeza ntabindi, nibyo guhemukirana burya kugirango bijyereyo byambuka nyabarongo na Base.
Ngaho da !mwarangiza muti nta moko akiba mu Rwanda,ndi umunyarwanda ijye ibanzirizwa na ndi umuntu
Ngaho da !mwarangiza muti nta moko akiba mu Rwanda,ndi umunyarwanda ijye ibanzirizwa na ndi umuntu
Yego,nibyo ariko kwiyunga ntibivuzeko abacitse kwicumumu rya Genocide yakorewe abatutsi bakwibagirwa.