Kamonyi: Imyumvire ikiri hasi ni yo ntandaro y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Ubumenyi buke ku itegeko ry’uburinganire ndetse n’umuco wo guhishira, kuri bamwe mu batuye akarere ka Kamonyi, nibyo bituma hari ahakigaragara ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Madamu Umurerwa Maria, ushinzwe uburinganire mu karere ka Kamonyi, aratangaza ko kuba muri ako karere hagaragara cyane ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ari uko bamwe mu baturage baho batazi ihame ry’uburinganire ndetse n’umuco wo guhishira ibibazo bigaragara mu ngo bishobora kuvamo ihohoterwa.
Ishyirahamwe ry’abagabo barwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (RWAMREC), kuwa 13/3/2012, ryatangaje ko akarere ka Kamonyi ari kamwe mu turere twibasiwe n’ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Kuba iyo raporo yaragaragaje akarere ka Kamonyi mu twa mbere turangwamo ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni uko hashyizwe ingufu mu gukangurira abantu gutanga amakuru y’ahagaragaye ihohoterwa; nk’uko ushinzwe uburinganire mu karere ka Kamonyi abitangaza.
Mu rwego rwo gukumira icyo kibazo, hashyizweho abantu bita “Imboni” bashinzwe gusura ingo zifitanye amakimbirane, bakazisura kenshi ari nako bazigira inama. Hashizweho kandi gahunda y’Akagoroba k’umuryango aho imiryango ibanye neza ijya gusura umuryango ufitanye amakimbirane bakabagira inama.
Muri aka karere harabarirwa Clubs zo kurwanya ihohoterwa zigera kuri 317 ziba mu tugali no mu bigo by’amashuri. Umurerwa avuga ko bagiye kuzongerera ubushobozi baziha amahugurwa maze bagafatanya n’inzego z’umutekano guhashya no gukumira ihohoterwa.
Kuva muri Mutarama 2012, inzego z’umutekano mu karere ka Kamonyi zakiriye ibibazo bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina 15. Icyenda muri byo ni ibyo gufata abana ku ngufu.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|